Abangavu batewe inda baratunga agatoki imiryango yabo kubakomereza ibibazo

Yanditswe na: NIYONSENGA Schadrack 2025-07-04 09:41:14 Amakuru

Mu gihe ikibazo cy'abana b'abakobwa baterwa inda bakiri bato gikomeje kuza imbere mu bihangayikishije umuryango nyarwanda, kuri ubu bamwe muri aba bana baravuga ko aka kaga kabo karushaho gukomezwa n'imwe mu miryango yabo bitewe n'uko akenshi iyo bahuye n'iki kibazo bamwe birukanwa mu miryango, abandi bagahozwa ku nkeke n'urutoto udakuyeho no gukubitwa kuri bamwe, ibintu bemeza ko bikwiye gucika kuko uretse kubashengura umutima biba bidateze gusubiza inyuma ibyago baba barahuye nabyo.

Ubwiyongere bw’inda ziterwa abangavu mu Rwanda n’ibibazo bahura na byo bikomeje kwiyongera umunsi ku wundi ku buryo ikemurwa ryabyo rikomeje kuba aka ya mvugo ya ‘Izicwa nande”.

Josiane Uwamariya na Mushimiyimana Thereze, ni bamwe mu baganirije Bplus Tv ku buzima bukakaye babayemo nyuma yo guterwa inda imburagihe bagahahanwa n’imiryango yabo. Aho Josiane Uwamariya avuga ko yaje kugira amahirwe abona uko yiga umwuga w’ubudozi, bwamufashije kubona ubuzima mu gihe Mushimiyimana Thereze we byaje kurangira agiye kubana n’uwamuteye inda.

Bose bahuriza ku kunenga bamwe mu babyeyi batoteza bakanaha akato abana bahuye n’ibi byago, kuko bibagiraho ingaruka zirimo kubura amerekezo no kwitakariza ikizere cy’ubuzima bityo bagasabira bene aba inyigisho zihagije.

Ku rundi ruhande, Bataringaya William inzobere mu by’ubuzima avuga ko umwana waguye mu bishuko agaterwa inda imburagihe ababyeyi baba badakwiye kumutoteza ngo bamuhe akato mu muryango, ahubwo kiba ari gihe cyo kumuba hafi no kumwereka ingaruka za byo kugira ngo bitazasubira.

Naho Munyampeta Emmanuel umukozi ushinzwe uburere buboneye mu kigo cy’igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana NCDA, we ashimangira ko guterwinda no kubyara imburagihe Ku mwana w’umukobwa atari igihe cyo kumuteragirana kuko aba atariryo iherezo ry’ubuzima bwe.

Iki ni ikibazo kimaze imyaka itari mike kuko nko mu 2017, abangavu batewe inda zitateganyijwe bari 17.331, bagera ku 23.622 mu 2019 mu gihe mu 2020, uyu mubare wageze kuri 19.701, bigeze mu 2021 baba ibihumbi 23.534 naho mu 2023 ugera kuri 19.406.

Igiteye inkeke ni uko n’iyo bamaze kubyara, n’ubufasha baba bagomba guhabwa batabubona uko bikwiriye, icyari umuriro kikongerwamo lisansi, ha handi bagerageza kwiyahura n’ibindi bibi. 

Kurikira ubuhamya bw'aba bana muri VIDEO ikurikira.


Eloi Isengwe Bplus Tv


Related Post