Guverinoma ya Afurika y’Epfo yatangaje ko ikomeje guhamagarwa n’abaturage bafite ubwenegihugu bwayo 17 bafatiwe muri Ukraine mu Mujyi wa Donbas mu ntambara ihanganishije icyo gihugu n’u Burusiya.
Bivugwa ko
bari mu mutwe w’abacanshuro urwanira u Burusiya muri iyo ntambara. Abafashwe
bari hagati y’imyaka 20 na 39.
Perezida wa
Afurika y’Epfo, Cyril Ramaphosa, yategetse ko hakorwa iperereza ku bikorwa
by’uburyo urwo rubyiruko rutoranywa, nyuma rukisanga mu bikorwa by’abacanshuro.
Umuvugizi wa
Guverinoma ya Afurika y’Epfo, Vincent Magwenya, yirinze kugaragaza mu itangazo
ryatanzwe uruhande abo banya Afurika y’Epfo barwaniraga ariko yemeza ko
bashukishwa kwizezwa akazi n’ibindi byiza.
Ubusanzwe
gukora nk’abacanshuro cyangwa kurwanira ikindi gihugu ntabwo byemewe
n’amategeko muri Afurika y’Epfo, kereka gusa mu gihe Guverinoma ari yo
yabyemeje.
Magwenya
yavuze ko Afurika y’Epfo ikomeje inzira za dipolomasi kugira ngo irebe ko
yabasha kugarura abo benegihugu bafatiwe ku rugamba.
Yavuze ko 16
mu bafashwe bakomoka muri KwaZulu-Natal mu gihe undi umwe ari uwo mu
Burasirazuba bwa Cap.
Yakomeje ati
“Perezida Ramaphosa na Guverinoma ya Afurika y’Epfo bamaganye bikomeye
ikoreshwa ry’urubyiruko rukennye n’abantu ku giti cyabo bakorera ibigo bya
gisirikare byo hanze y’igihugu.”
Nubwo
hataratangazwa uruhande barwanagaho, BBC yatangaje ko hari amakuru yabonye
agaragaza ko u Burusiya bukomeje kwagurira ibikorwa byabwo muri Afurika aho
umutwe w’abacanshuro wa Africa Corps ugenzurwa na Minisiteri y’Umutekano y’u
Burusiya wasimbujwe Wagner muri Afurika y’Iburengerazuba nyuma y’urupfu rwa
Yevgeny Progozhin.
Mu Kanama
Guverinoma ya Afurika y’Epfo yaburiye abakobwa n’abagore bakiri bato kutazagwa
mu mutego w’amatangazo y’akazi ku mbugankoranyambaga abashishikariza gukora
hanze, by’umwihariko mu Burusiya.
Icukumbura
rya BBC ryagaragaje ko hari abagore barenga 1000 barimo abo muri Afurika n’abo
muri Aziya y’Amajyepfo bajyanywe gukora mu ruganda rukora za drone ruherereye
mu gace ka Tatarstan mu cyanjya cy’inganda cya Alabuga.
Muri Nzeri,
Polisi ya Kenya yatangaje ko yagaruye abaturage 20 bavugaga ko babeshywe akazi
mu Burusiya kandi byari bigamije ko boherezwa muri Ukraine mu ntambara.
Ukraine iheruka gutangaza ko yafashe abantu bafite ubwenegihugu butandukanye barimo abo muri Somalia, Sierra Leone, Togo, Cuba na Sri Lanka bari mu nkambi z’imfungwa z’intambara.