Hari bamwe mu bakozi bo murugo batunga agatoki abakoresha babo bahonyora uburenganzira bwabo bagasaba ko iyi ngeso yahagurukirwa n'inzego zibishinzwe igacika kuko ari kimwe mu bibazo bibahangayikishije nyamara akazi bakora ari akazi kabatunga karamutse katarimo amananiza.
Bamwe muri abo bakozi bo mu rugo baganiriye na Bplus TV bemeza ko bagihura n'imbogamizi zitandukanye mu kazi kabo zirimo kutabahemberwa ku gihe, kubatoteza banacunaguzwa bya hato na hato, kwimwa ibiryo, kwirukanya mu masaha y'igicuku ndetse ntibanahabwe itike cyangwa indi mperekeza, gufatwa ku ngufu na bamwe mu bakoresha n’ibindi bitandukanye.
Bakavuga ko iyo mibereho yo mu kazi kabo ka buri munsi ikoma mu nkokora iterambere ryabo bakabiheraho basaba ko leta yashyira imbaraga mu guhangana n’iki kibazo kigacika burundu.
Nkubana Alphonse Umuyobozi mukuru w’ishyaka PSP riharanira uburenganzira bw’abakozi mu nama y’Imitwe ya Politiki igize Ihuriro ry’Igihugu Nyunguranabitekerezo ry’Imitwe ya Politiki iherutse kubahuza na Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo, yagaragaje ko ikibazo cy’ihonyorwa ry’uburenganzira bw’abakozi bo mu ngo ari kimwe mu bihangayikishije bikwiye kwitabwaho.
Ni mu gihe Amb. Christine Nkulikiyinka, Minisitiri w'Abakozi ba leta n’umurimo we avuga ko hari uburyo leta iteganya gushyiraho burimo gufasha abakozi bo mu ngo kujya bahabwa amasezerano y’akazi n’abakoresha babo, hagamijwe ko uburenganzira bwabo bwubahirizwa ku cyo itegeko ry’umurimo rigena.
Imibare y’ibyavuye mu Ibarura Rusange rya 2022, igaragaza ko abakozi bo mu ngo barenga gato ibihumbi 140 barimo 95.458 bo mu mijyi na 44.932 mu byaro bakaba bagize 3,9% by’abantu bafite akazi. Imirimo yo mu rugo ni imwe mu yitanditswe ikorwa n' abigajemo urubyiruko ndetse bakanagaragaza byinshi muri ibi bibazo binatizwa umurindi no kuba nta n'amasezerano y'akazi bajya bahabwa.
KURIKIRA IYI NKURU MURI IYI VIDEO