Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatanze umucyo ku hazaza
h’ibibazo by’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’aho
ibi bihugu byombi biherutse gushyira umukono ku musazerano y’amahoro mu gikorwa
cyabereye i Washington muri Leta zunze ubumwe za Amerika zanafashwe nk’umuhuza
w’ibyo bihugu byombi bimaze imyaka irenga 30 mu makimbirane no gucengacengana.
U Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikimbirana
ahanini bipfa ibibazo by’umutekano muke n’intambara ihora mu Burasirazuba bwa
Congo kuko Congo ishinja u Rwanda kuba ari rwo ruyitera cyangwa rukanatera
inkunga imitwe nka M23 iyirwanyiriza muri icyo gice cy’Uburasirazuba.
Ni ibirego ariko u Rwanda rutajya rukozwa ahubwo rukemeza ko
Congo icumbikiye umutwe w’Iterabwoba wa FDLR ugizwe na bamwe mu basize bahekuye
u Rwanda muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni mu gihe iriya M23 u Rwanda rushinjwa yo yiganjemo Abanyecongo
bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi baniganjemo abahoze ari
mpunzi mu Rwanda n’ ahandi mu isi bahunze ubwicanyi bakorerwa na FDLR ituye mu
bice byabo bya gakondo.
Amasezerano y’u Rwanda na DRC yashyiriweho umukono i Washington ku wa 27 Kamena 2025 kuri ubu
niyo ahanzwe amaso nk’igisubizo ku bibazo by’ibi bihugu byombi. Ni amasezerano
yahawe umugisha n’abakomeye bo mu isi batandukanye ndetse n’u Rwanda na Congo
bose kuri ubu imbwirwaruhame zabo ziragaragaza ko aya masezerano afitiwe
icyizere.
Mu kiganiro
yagiranye n’Abanyamakuru kuri uyu wa 04 Nyakanga 2025, Perezida w’u Rwanda yahamije
ko mu gihe cyose Leta ya Congo itakora ibikubiye muri aya masezerano birimo
kurandura FDLR ngo aya maserano nta musaruro azatanga ndetse ikibazo
kizagumaho.
Yagize ati “Twasinyanye amasezerano muri Washingtong ariko
ntabwo ari Washington izaza kuyashyira mu bikorwa, ni abayasinye bazanayashyira
mu bikorwa. Ariko twanabonye ko kenshi mu mateka abantu batajya bashyira mu
bikorwa ibyo baba bemeranyije ko bagiye gukora, iryo ni isomo twabonye imyaka
myinshi. Rero niba FDLR itaranduwe kandi twarashyizeho uburyo igomba
kurandurwamo mu masezerano, ibyo bizaba bivuze ko FDLR igihari kandi n’ikibazo
kizakomeza kubaho kandi ubwo u Rwanda na rwo ruzakomeza gukora icyo rukwiye
gukora mu gihe FDLR iri ku mbibi zacu.”
Umukuru w’Igihugu yahamije ko u Rwanda rwo rwiteguye
kuzakora ibyo rwiyemeje muri ayo masezerano, ati “Ku ruhande rwacu hari
ibitureba twanemeye ko tuzakora, dufatanyije n’abandi. Kuri twe ntuzabona u Rwanda
rwananiwe gukora ibyo rwemeye gukora. Ntabyo uzabona. Ariko mu gihe uruhande
turi gukorana rushatse kuzana amacenga rukadusubiza ku kibazo, ubwo tuzahangana
n’ikibazo mu buryo dusanzwe dukoresha mu guhangana nacyo. Nta mayira abiri ari
kuri ibi gusa twe turi abizerwa kandi dufite ukwiyemeza mu gushyira mu bikorwa
ibyo twiyemeje gukora.”
Kugeza ubu ibivugwa n’uruhande rwa Leta ya Congo bigaragaza ko
nabo bemera ko FDLR igomba kurandurwa nk’uko biri mu masezerano uretse ko hari
ibikigaragaza ko kubyubahiriza bizagorana, nk’ubu minisitiri w’Ububanyi n’amahanga
wa Congo, Kayikwamba Wagner yaraye abwiye itangazamakuru ngo “Turashaka
gushyira iherezo kuri urwo rwitwazo rwa FDLR ruhora rugaruka imyaka ikaba ibaye
30. Icyiza kirimo ni uko tugomba gushyira iherezo kuri FDLR ariko mbere yo
gutangiza izo Operation zihuriweho nabwo si ugupfa kugenda ni ngombwa ko
tubanza kumenya ngo ni bangahe kandi barihe ndetse banateje ikihe kibazo.”
Nk’uko bisobanurwa n’ayo masezerano ya Washington kurandura
FDLR bigomba gukorwa mu bikorwa bizahuriza hamwe u Rwanda na DRC, ibyo
nibirangira u Rwanda narwo rwemera ko ari bwo ruzakuraho ingamba zarwo z’ubwirinzi
ziri Congo ifata nk’iziyibuza amahwemo.
Ni mu gihe umutwe wa AFC/M23 wo ariko ukomeje guhuzwa na Leta ya Congo ku rundi ruhande mu bigani byo bibera i Doha muri Qatar n’ubwo M23 ivuga ko nta bushake Leta igaragaza muri ibyo biganiro.