Bugesera – Rilima: Abashumba ba Gatabazi bamereye nabi abaturage

Yanditswe na: NIYONSENGA Schadrack 2025-07-04 17:23:14 Amakuru

Abatuye mu murenge wa Rilima mu karere ka Bugesera mu ntara y’Uburasirazuba baratabaza bavuga ko bamerewe nabi n’abashumba baragira amatungo y’umworozi witwa Gataba kuko ngo baboneshereza ugize icyo avuga agakubitwa.

Muri aba baturage batabarizwa harimo ababwiye umunyamakuru wacu ko abo bashumba babakubitana ubugome ku buryo hari n’abagaragaza ubumuga batewe n’inkoni z’aba bashumba ibyo baheraho basaba ubuyobozi bwabo kubatabara bukabamururaho aba bashumba.

Ni ikibazo aba bavuga ko ahanini gifata intera mu bihe by’ibura ry’ubwatsi bw’amatungo aho ngo iyo bubuze abo bashumba bahita birara mu myaka nk’imigozi y’ibijumba bakayangiza bakayishyira inka zabo wagira icyo uvuga inkoni zikakubona.

Nonese ubuyobozi bw’aka gace bwo buravuga iki kuri iki kibazo? Nonese aba baturage bo bafite ibimenyetso by’ibyo bashinja aba bashumba? REBA VIDEO IKURIKIRA…



Related Post