Nyuma y’amasaha make AFC/M23 na Leta ya Congo bishyize umukono ku masezerano y’amahoro, izi mpande zombi zahise zitangira guterana amagambo mu buryo bugaragaza kutumva kimwe ibikubiye mu yashyizweho umukono.
Itariki ya
19 Nyakanga 2025 yinjiye nayo mu mateka y’amatariki atazibagirana mu murongo wo
gushakira umutekano ibice byinshi byo mu burasirazuba bw’Igihugu cya Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo nyuma y’aho abo mu mutwe wa M23 n’abahagarariye Leta
bashyize umukono ku masezerano y’amahoro.
Ni amasezerano
yashyiriweho umukono i Doha mu gihugu cya Qatar bigizwemo uruhare n’icyo gihugu
nk’umuhuza, icyakora ku munsi nyirizina wo gusinya aya masezerano hanagaragaye umujyanama
mukuru kuri Afurika wa Perezida w'Amerika Donald Trump, Masad Boulos.
Ni amasezerano
aje akurikira ayasinyiwe i Washingtong muri Amerika yo yari hagati ya Leta ya
Congo n’u Rwanda na yo n’ubundi mu gushakira amahoro Uburasirazuba bwa Congo
bumaze imyaka igera kuri ine bwugarijwe n’intambara hagati ya M23 n’ingabo za
DRC ( FARDC).
Muri iki
gikorwa Leta ya Congo yari ihagarariwe na Sumbu Sita Mambu, usanzwe ari intumwa
nkuru ya Perezida wa Tshisekedi mu gihe AFC/M23 yo yari ihagarariwe na Benjamin
Mbonimpa we akaba ari umunyamabanga nshingwabikorwa wabo.
Ibikubiye
muri aya masezerano birimo ko impande zombi zemeranyije ku gahenge gahoraho
hirindwa ibitero byo mu kirere, ku butaka cyangwa mu mazi cyangwa ikindi
gikorwa cyose cyo kudurumbanya, no kureka itangazwa ry'icengezamatwara ry'urwango
cyangwa rikangurira gukora urugomo.
Bemeranyije
kandi ko hagomba kuzabaho isubizwaho ry’Ubutegetsi bwa Leta, M23 ikarekura
ibice byose igenzura muri kiriya gihugu ariko hakaba hazagenwa uburyo ibyo
bizakorwamo n’ingengabihe yo gukorwa kwabyo
Iyi ngingo
yo kurekura ibice byose niyo yahise iteza impaka hagati y’impande zihanganye
aho byatangijwe na minisitiri w’Itumanaho wa Leta ya Congo, Patrick Muyaya
wagaragazaga ko kumwe ibyo ari byo byihutirwa muri aya masezerano.
Abinyujije
kurukuta rwe rwa X, Muyaya yagize ati “ Aya masezerano y'i Doha azirikana
imorongo ntarengwa leta ya Kinshasa yakomeje gushimangira, irimo kurekura ibice
byose byafashwe na AFC/M23 nta yandi mananiza bigakurikirwa no kongera gukorera
muri ibyo bice kw'inzego z'ubutegetsi bwa Kinshasa, igisirikare, polisi
n'inzego z'ubucamanza. Ibyagezweho uyu munsi bifungura inzira yerekeza ku
masezerano rusange y'amahoro azagerwaho mu minsi iri imbere agamije kurangiza
mu buryo burambye intambara mu burasirazuba bwa RDC".
Nyuma y’ibi
Muyaya yari atangaje, Bertrand Bisiimwa uyobora ishami rya Politiki muri
AFC/M23 yahise amusubiza ko “aya masezerano mu byo ateganya harimo gusubizaho
ubutegetsi bwa leta ku butaka bwose bw'igihugu” ati “Ntibivuze kuvana ingabo mu
bice ahubwo bivuze uburyo bwo guha ubushobozi Leta igashobora kuzuza inshingano
zayo".
Ni mu gihe Masad
Boulos we yavuze ko “icyitezwe kugerwaho ni isubizwaho ry'ubutegetsi bwa Leta
ku butaka bwayo bwose, kandi ibyo ni ibintu bisanzwe ku gihugu icyo ari cyo
cyose, hatitawe kuri perezida cyangwa ubutegetsi. Iki ni ikibazo kireba buri
gihugu, ariko ni ingenzi cyane ko Leta igenzura ubutaka bwayo bwose, kuko ibi
bituma habaho umutekano, ituze, n'iyubahirizwa ry'uburenganzira bw'abaturage
bose."
Icyakora Boulos
yanibukije ko bizwi ko ukurikije uko ibintu bimeze muri Congo "bisaba ko
habaho ibiganiro, gukomeza kuganira muri ibyo biganiro, no kudacogora kugira
ngo hagerwe ku masezerano arambuye, yuzuye kandi adaheza".
Impande
zombi ziyemeje gushyira mu bikorwa ibiteganywa muri aya mahame nyuma yo
kuyashyiraho umukono, ndetse ngo bitarenze ku itariki ya 29 y'uku kwezi. Ibi nibimara
kubahirizwa impande zombi zaniyemeje kuzahita zitangira ibiganiro bitaziguye
hagamijwe "gutangira ibiganiro ku masezerano y'amahoro bitarenze ku itariki
ya 8 Kanama 2025.
Biteganyijwe ko nyuma ya Doha, Perezida Tshisekedi na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame bazahurira i Washington bagashyira umukono ku masezerano rusange y'amahoro.