• Amakuru / MU-RWANDA

Umugabo witwa Uwiragiye Jean D’Amour wari ucumbitse mu karere ka Rubavu yasanzwe mu nzu yari atuyemo yapfuye bigaragara ko yakubiswe, abatuye mu gace byabereyemo bashinja umugore we ko yaba ari we wamwishe kuko ngo bari basanzwe bafitanye amakimbirane ashingiye ku busambanyi bw’uwo mugore.

Abaganiriye na BTN TV bemeza ko ibyagaragaye byerekana ko uriya mugabo bakundaga kwita Papa Bebe ngo yaba yakubiswe bakabishingira ku maraso ye yabonetse aho hafi y’urugo bakanabishingiraho bemeza ko yaba yakubiswe n’abagabo basambanya uwo mugore we.

Bakomeza bashimangira ko impamvu bashyira uru rupfu ku mugore wa Nyakwigendera ngo ari uko bari baratandukanye ariko ngo mu ijoro yishwemo uwo mugore akaba yari yagarutse muri urwo rugo agatwara abana ndetse ngo bakaba bari banirirwanye basangira umusururu.

Umwe ati “Bahoraga banarwanira muri kaburimbo uwo mugabo amusanganye n’abandi bagabo.” Naho undi ati “Ni abo bagabo be bamwishe buriya.”

Inzego z’umutekano muri kariya Karere zemereye umunyamakuru wacu ko koko uko byagaragaye uriya mugabo yishwe akubiswe ndetse hatangiye iperereza ku rupfu rwa Nyakwigendera kandi ko abo iperereza rizafata bazahanwa hakurikijwe amategeko.

REBA IYI NKURU KU BURYO BURAMBUYE MURI VIDEO IKURIKIRA…



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments