• Imikino / FOOTBALL

Ikipe ya Rayon Sports ikomeje kugura umuhisi n'umugenzi , kuri ubu igeze kuri rutahizamu wunya Gabon Ndong Mengue Chancelor , na Abedi Bigirimana.

Kuri uyu wa mbere taliki 21 Nyakanga 2025 , Rayon Sports yakiriye rutahizamu wumunya Gabon  Chancelor Ndong Mengue , uyu musore ukina kuruhande asatira aje mu biganiro na Rayon Sports,  ndetse azabanza gukora igeragezwa muri iyi kipe .


Ndong Mengue Chancelor yamaze kugera mu Rwanda aje gukora igeragezwa muri Rayon Sports 

Uyu ni umukinnyi utapfa kubona ibye kuri murandasi , kuko inkuru zose zimuvugaho ari izanditswe n'ibitangazamakuru byo mu Rwanda,  ndetse byanditswe nyuma yo kubona ko aje muri Rayon Sports,  binashoboka ko ariyo mpamvu Rayon Sports igomba kubanza kumukoresha igeragezwa.

Undi mukinnyi wamaze kumvikana na Rayon Sports ni Bigirimana Abedi  , uyu musore umaze imyaka 5 akina muri shampiyona y'uRwanda,  biravugwa ko agomba gusinyira Rayon Sports umwaka umwe , akishyurwa million 22 z'amafaranga y'uRwanda,  uyu musore ukina hagati mu kibuga araba abaye umurundi wa 3 usinyiye Rayon Sports muri iyi mpeshyi.


Abedi Bigirimana yamaze kumvikana na Rayon Sports 

Rayon Sports imaze gusinyisha abakinnyi 11  barimo abanyamahanga 6 , bivuze ko aba basore nibasinyira iyi kipe baza kuba babaye abanyamahanga 8 iyi kipe isinyishije , aba kandi biyongeraho abandi abandi 9 iyi kipe ifite , mu gihe abo bifuza ko batandukana bitakunda .

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments