Umusore witwa Mwitende Abdoulkarim wamenyekanye ku mbuga nkoranyambaga ku izina rya "Burikantu" yatawe muri yombi n'urwego rw'Igihugu rw'ubugenzacyaha nyuma yo gufungirana mu nzu yabagamo abakobwa bari bamusuye.
Yatawe muri yombi ku wa 20 Nyakanga 2025 mu karere ka Gasabo, Umurenge wa Kinyinya.
Amakuru yamenyekanye ni uko uyu musore yafashe icyemezo cyo gufungirana abo bakobwa nyuma y'aho yahamagaye umwe muri bo ngo amusange mu cyumba cye ngo kugira ngo baganire ku buryo yamufasha akabyanga bikamurakaza agahita afata icyemezo cyo kubishyuza amafaranga yari yabatanzeho arimo ay' itike ndetse na Fanta yari yabaguriye.
Ayo makuru akomeza avuga ko abo bakobwa bakimara kubona ko abarakariye bagerageje kumuha amafaranga bari bitwaje ariko ngo uyu musore arayanga ahubwo afata icyemezo cyo kubafungirana mu nzu aragenda, ibi byatumye abakobwa bahamagara polisi iraza irabafungurira hanyuma Burikantu nawe ahita atabwa muri yombi.
Aya makuru kandi yanashimangiwe n'umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B Thierry nk'uko yabyemereye ikinyamakuru cya Igihe aho yavuze ko muri rusange Burikantu akurikiranyweho icyaha cyo Gufungirana umuntu mu buryo butemewe n'Amategeko.
Ni icyaha gihanwa n'ingingo ya 151 y’itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange aho riteganya ko umuntu ugihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungu kitari munsi y'imyaka itanu (5) ariko itarenze irindwi (7).