Bamwe mu
baturage batuye muri santere y’ubucuruzi ya Nyacyonga iherereye mu murenge wa
Jabana mu karere ka Gasabo barasaba inzego bireba kubavuganira hakagira
igikorwa mu rwego rwo kubakiza ivumbi ryinshi rirangwa muri iyo santere bemeza
ko ritezwa n’amakamyo y’abashinwa ahanyura.
Bavuga ko
ayo makamyo ari ayatunda amabuye acukurwa mu kirombe kiri muri aka gace gusa
ngo aho anyuzwa nta muhanda wa Kaburimbo uhari ndetse ni no hagati mu isantere
iba irimo urujya n’uruza bigatuma hazamuka ivumbi ryinshi.
Aba
bashimangira ko kubera iryo vumbi bahorana indwara zo mu buhumekero nk’ibicurane
na giripe.
Icyifuzo cy’abaganiriye na BPLUS dukesha iyi nkuru ni uko uyu muhanda washyirwamo kaburimbo cyangwa se abo bashinwa bagategekwa kujya byibuza bamena amazi muri iyi santere mu rwego rwo kugabanya ivumbi.