Ku wa 23 Nyakanga 2025 ni bwo perezida
wa Repubulika, Paul Kagame yashyizeho minisitiri w’Intebe mushya witwa Dr
Justin Nsengiyumva asimbura Dr Edouard Ngirente wari umaze imwaka 8 kuri uwo
mwanya.
Ni impinduka zisa nizatunguranye kuko
uyu Dr Ngirente Edouard yari amaze umwaka umwe ashyizweho nka Minisitiri w’Intebe
winjiranye na Perezida Kagame muri iyi manda yatangiye muri 2024 ikazamara
imyaka itanu kuko izarangira muri 2029.
Nyuma rero y’uko minisitiri w’Intebe
avuyeho Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryavuguruwe muri 2015
riteganya ko hagomba no guhita haba impinduka muri guverinoma.
Iryo tegeko mu ngingo yaryo ya 124 iteganya ko Iyo Minisitiri w’Intebe yeguye cyangwa
avuyeho ku mpamvu iyo ari yo yose, bituma n’abandi bagize Guverinoma begura.
Icyakora abo bagize guverinoma bakomeza gukora inshingano zimwe na zimwe
zisanzwe ariko hari ibyemezo baba batemerewe gufata.
Amategeko ateganya ko Perezida wa Repubulika agiriwe
inama na Minisitiri w’Intebe ashyiraho Guverinoma yubahirije ihame ryo
gusaranganya ubutegetsi, gukurikiza imyanya imitwe ya politiki yabonye mu
matora y’Inteko Ishinga Amategeko no kureba ababifitiye ubushobozi.
Iyo Minisitiri w’Intebe mushya amaze kurahira, abaminisitiri bagize Guverinoma na bo bararahira yaba abashya cyangwa se abari basanzwe muri izo nshingano mu gihe bongeye kugirirwa icyizere.