Umugabo witwa Gumyusenge Theobald
wo mu karere ka Gasabo mu murenge wa Jabana arasabirwa ubutabera nyuma yo
guterwa n’uwo bakunda kwita Mensiye akamuhondagura akamukomeretsa bikomeye amuziza kwanga kumukopa
inzoga.
Nk’uko byasobanuwe n’umugore w’uyu
watemaguwe, yavuze ko uwo mugabo usanzwe anafatwa nk’igihazi n’umujura muri aka
gace yasabye umugabo we ko yamukopa inzoga undi ngo arabyanga maze bituma uwo
Mensiye amutera iwe mu rugo aramutemagura.
Uyu mudamuko akomeza avuga ko kuri
ubu n’ubundi batizeye umutekano wabo ati “ Ni ikintu ngo cy’Igihazi kiri aho,
ngo iyo afunzwe n’ubundi ngo iwabo bamutangira amafaranga agafungurwa, ubu
abaturage bari kuvuga ngo n’ubundi nafungurwa mufite ibyago ni ugupfa muzapfa. Turishinganisha,
mbese abayoboze n’Imana rwose mudufashe.”
Ababonye ibi biba nabo
bashimangiye ko koko Mensiye yahohoteye uriya mugabo ndetse ko ibyo yamukoreye
bitari bikwiye cyane ko gukopa cyangwa kudakopa ari uburenganzira bw’umucuruzi
wese.
Inzego z’ubuyobozi muri aka gace zumvise iki kibazo mu nteko y’abaturage yabaye ku wa 22 Nyakanga 2025 zatangaje ko uwo Mensiye kuri ubu yatawe muri yombi akaba ari gukurikiranwaho ibyo bikorwa bye by’urugomo