• Amakuru / MU-RWANDA


Bamwe mu batuye mu murenge wa Rukoma akarere ka Kamonyi, bavuga ko bahangayikishijwe na bamwe mu nsoreresore zigize ibihazi zigategera abantu mu mayira zitwaje intwaro gakondo.

Aba baturage baganiriye na bagenzi bacu bo kuri BPLUS TV Rwanda bavuze ko izo ntwaro gakondo zirimo imihoro zitwazwa n’izi nsoresore zikazitemesha abantu kugira ngo zibambure ibyabo, ibyo baheraho basaba ko bahabwa abashinzwe umutekano bafite imbaraga zisumba iz’abanyerondo.

Ni urugomo aba baturage bavuga ko rwiganje mu tugali twa Taba na Murehe two mu murenge wa Rukoma mu Karere ka Kamonyi aho ngo izi nsoresore zihinduye ibihazi bidashobora gukorwaho n’umuntu uwo ari we wese,

Aba bakomeza bavuga ko nko mu minsi ishize abagabo batatu mu bihe byegeranye izo nsoresore zabateze zikabatemesha imihoro zibabwira ko zishaka ibyo bafite ariko ku bw’amahirwe bakazicika n’ubwo mgo hari n’abo zahitanye.

Ni ikibazo mu majwi ya bo higanzamo ko kibateye inkeke, kuko ngo ubu ntawe ukijya hanze nyuma ya Saa kumi n’ebyiri z’umugoroba yaba Ugiye guhaha, Uwakererewe mu nzira bitewe n’aho yagiye n’ibindi, kuko baba batinya ko bahura n’izi nsoresore zikabakurikiza abandi zagiriye nabi.

Bifuza ko ubuyobozi bwakemura iki kibazo binyuze mu gushyira inzego z’umutekano zisumbuye ku irondo ry’umwuga mu duce izi nsoresore zihinduye ibihazi zitegera abantu zikabatema zigamije kubambura ibyabo, kugira ngo bicike bakomeze urugendo rwo kwiteza imbere.

Kuri iki kibazo Bplus TV Rwanda yavugishije ubuyobozi bw’umurenge wa Rukoma ku murongo wa Telephone maze Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge, Innocent MANDERA asobanura ko iki kibazo kizwi ndetse ko ku bufatanye n’inzego z’umutekano hari gushakwa igisubizo mu buryo burambye.

REBA UBUHAMYA BW’ABO BATURAGE MURI VIDEO IKURIKIRA



Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments