• Amakuru / MU-RWANDA


Bamwe mu batuye mu karere ka Bugesera mu murenge wa Rweru akagali ka Nemba mu mudugudu wa Nemba bahangayikishijwe n’inzira bakoreshaga umunsi ku wundi kuri ubu bakaba badashobora kuyinyuramo kubera amabandi ayihishamo akabambura ndetse akanafata abagore n’abakobwa ku ngufu.

Umunyamakuru yasanze aba baturage muri uyu mudugudu bavuga ko batujwemo na Leta maze bamuhamiriza ko inzira iwusohokamo ikomeje gusibama buhoro buhoro bitewe n’umutekano muke uyirangwamo ibintu banemeza ko bibabangamiye cyane ko ari yo nzira ibageza ku bikorwa remezo bitandukanye nk’amazi n’amashuri ku bana biga.

Ni inzira bemeza ko yajemo amabandi ayibategeramo nyuma y’aho ishyamba ryayiteweho ritangiriye gukura kuko abo banyarugomo bahise bayihindura ubwihisho, hari uwagize ati “ Nk’abagore bo banabafata ku ngufu.”

Akomeza agira ati “ Nigeze kuhanyura ngiye kubona mbona umuntu aturutse hirya mu ishyamba mpita niivugisha nti ese uyu mugabo wambwiye ko aza kuntwaza abana we ubu ageze hehe? Nti eeeh ndabona ariko aje. Nkivuga gutyo mbona uwo warimo ansatira cyane ahise ancaho aragenda nange mpita nihuta ndiruka ndagenda.”

Undi we ati  “Abaturage barahamburirwa cyane, abantu bose n’umukuru baramwambura, ariko tukaba dufite ikibazo cyane ku bana b’abakobwa.”

Bakomeza bavuga ko ubusanzwe aha hanyura abantu bose barimo abana bava cyangwa bajya ku mashuri aho bita Batima ndetse n’abandi bantu bajya gushaka amazi n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Basaba ko aha hakongerwa umutekano ndetse byanaba ngombwa iryo shyamba rigakurwaho kuko uko bimeze mu gihe iyo nzira itarabonekamo umutekano bibona

REBA INKURU IRAMBUYE MURI VIDEO IKURIKIRA

nk’abari mu bwigunge.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments