Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe igorora (RCS), bwatangaje ko mu mezi umunani ashize ku bufatanye n’izindi nzego zitandukanye bamaze gufata abantu 75 bagerageza kwinjiza mu magororero ibibujijwe n’amategeko barimo 15 bafunze n'abandi 60 bajyanywe mu bigo ngororamuco.
Ibi byatangarijwe ku Igororero rya Rusizi ku wa Gatandatu tariki ya 06 Nzeli 2025, ubwo Komiseri Mukuru w’Urwego rw'Igihugu rushinzwe Igorora, CG Evariste Murenzi yasuraga iri gororero, aho yanaganiriye n’abafite ababo bari kuhagororerwa abibutsa ko bibujijwe kubazanira imfungwa n'abagororwa ibint birimo amafaranga, telefoni, n’ibiyobyabwenge kuko biteza umutekano muke mu igororero no hanze yaryo.
Ni nyuma y'aho kuva muri Mutarama 2025 hagaragaye ubwiyongere by’abaturage bagerageza kwinjiza mu magororero ibinyuranyije n’amategeko.
Umuvugizi w'Urwego rw’Igihugu rushinzwe igorora (RCS), CSP Sengaho Hellary Emmanuel, avuga ko kuva muri Mutarama kugera muri Kanama 2025 hamaze gufatwa abantu 75 barimo 15 bafatanye ibiyobyabwenge by’umwihariko urumogi ubu bakaba bafungiye mu magorero atandukanye hirya no hino mu gihugu.
Yagize ati "Abagororwa kubera ko baba baragonganye n’amategeko bagira amayeri yo gukoresha ababo, bakoresheje amarangamutima y’uko bafitanye isano, bakaba babashuka bakabazanira ibitemewe. Twagiye dufata abantu batandukanye ku magororero atandukanye bazanye ibintu bitemewe."
CSP Sengabo yakomeje asaba abaturage n’abagororwa kwirinda kwinjiza mu magororero ibintu bitemewe kuko ababifatirwamo bajyanwa mu bigo ngororamuco naho abafatanywe ibiyobyabwenge bagashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rukabakurikirana.
Ati "Mu byo twabafatanye harimo amatelefoni, ibiyobyabwenge, amafaranga, ama sim card, amasharijeri ya telefone, ibikamba (itabi), amasegereti. Harimo ibiba byemewe hanze ariko hano bitemewe".
RCS yibukije abafite ababo bari mu magororero ko ukeneye guha amafaranga umuntu we uri kugororerwa mu igororero iryari ryo ryose anyuza amafaranga ku buyobozi bw’igororero akohereza ayo mafaranga kuri kode ya mobile money y’igororero, akanohereza ubutumwa bugufi burimo amazina y’uwohererejwe amafaranga.
Ibi biravugwa mu gihe mu minsi ishize mu Igororero rya Rusizi havuzwe imyigaragabyo yakozwe n'abagororwa nyuma y'uko ubuyobozi bw'igororero n'izindi nzigo bashatse kunjiramo ngo basake amaterefone yamaze kuba menshi muri iri gororero.
Ku rundi ruhande kandi abacungagereza na bo bashyirwa mu majwi nka nyirabayazana y'iyinjizwa ry'ibintu bunyuranyije n'amategeko kubera ruswa bahabwa n'abagororwa.
Igororero rya Rusizi rifungiyemo imfungwa n'abagororwa 3480. Muri rusange abamaze gufatwa binjiza ibijujijwe mu magororero ni 75 barimo 15 bafashwe binjiza ibiyobyabwenge.
Like This Post?
Related Posts