Minisitiri w’Uburezi (MINEDUC), Nsengimana Joseph, yasabye ababyeyi kudaharira inshingano abarezi ngo bumve ko uburezi bw’umwana bureba umwarimu gusa, ko ahubwo bakwiye gukurikirana imyigire y’umwana no kumenya uko bamufasha mu gihe ageze mu rugo.
Nsengimana yabigarutseho kuri uyu wa mbere tariki ya 08 Nzeri 2025, mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro umwaka w’amashuri wa 2025/2026, mu kigo cy’Urwunge rw’Amashuri rwa Kicukiro.
Yasabye ababyeyi gufatanya n’abarezi mu gutanga uburere bukwiye, kujya bajya ku mashuri bakayabaza uko abana bari gukora, ndetse n’icyo bashobora gukora kungira ngo bafashe abana babo kwiga neza.
Yagize ati''Ababyeyi dusangiye kurera abana, dusangiye kurerera igihugu, icyo twababwira nuko abana banyu basubiye mu ishuri, amashuri yiteguye kubafasha ariko amshuri ntabwo ahagije yonyine n’ababyeyi bafite uruhare rwabo kugira ngo bamenye uko abana baba bakora, bamenye uko abana babo bifashe ku ishuri".
Minisitiri Nsengimana yakomeje ahamagararira ababyeyi guhaguruka bagafatanya n'abarezi kandi bagakurikirana imyigire y'abana babo kugira ngo barusheho gutsinda.
Ati "Ndararikira ababyeyi kugira ngo bahaguruke dufatanye, bitabire ibyo amashuri abasaba kuko ni ku nyungu z’abana babo n'igihugu. Niba hari abatarashoboye gukora neza umwaka ushize, ntibacike intege ahubwo bumve y’uko ari amahirwe yo kugira ngo bongere bakore neza ndetse bige bamenye."
Minisitiri yifurije abana bagiye ku mashuri umwaka mwiza w’amashuri, abasaba gukomeza kwiga neza no kumenya, anasaba abarimu n’abakuru b’ibigo by'amashuri kubihagurukira bagafatanya mu kuzamura ireme ry’uburezi bw’u Rwanda.
Igihebwe cya mbere cy'umwaka w'amashuri 2025/2026, cyatangiye kuri uyu wa Mbere tariki ya 08 Nzeri 2025, kigizwe n'ibyumweru 15, kizarangira ku wa 19 Ukuboza 2025.
Like This Post?
Related Posts