Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyamasheke bwatangaje ko abantu babiri bafunzwe nyuma y’impanuka y’urukuta rwagwiriye abakozi ahari kubakwa urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyirahindwe I, mu murenge wa Cyato.
Iyi mpanuka yabaye ku wa Kabiri tariki ya 09 Nzeri 2025, Saa Tanu z’amanywa ubwo abo bakozi bari mu mirimo yo gukotera urukuta rwubatswe ngo rufate ubutaka.
Impanuka ikimara kuba abayobozi mu nzego z'ibanze, umutekano n'Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), bageze ahabereye impanuka batanga ubutumwa bw’ihumure.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Mupenzi Narcisse, yatangaje ko hari abantu babiri batawe muri yombi mu rwego rwo gukora iperereza.
Yagize ati "Kubera iperereza, n’abantu bapfuye hari abantu babiri bafashwe ariko mu rwego rw’iperereza".
Amakuru avuga ko abatawe muri yombi ari gapita n’uwari ushinzwe imirimo kuri urwo rugomero.
Abantu bamaze kumenyekana ko bapfuye ni umunani, naho abakomeretse ni 13 barimo umunani bakomeretse bikomeye bajyanywe ku bitaro bya Kibogora.
Urukuta rwaguye rwari rumaze ibyumweru bibiri rwubakwa. Impanuka yabaye hari abakozi bari munsi yarwo barukotera, abandi bari hejuru yarwo bashyiramo itaka ryo ku rufata.
Umukozi ushinzwe abakozi b’Ikigo DNG Ltd kiri kubaka uru rugomero, Belyse Uwingabiye, yavuze ko kuri uru rukuta rwaguye bari bahashyize abakozi 50.
Uru rugomero rwatangiye kubakwa mbere gato ya COVID-19, gusa muri COVID-19 imirimo yo kurwabuka yarahagaze, yongera gubukurwa muri 2022, ubu ikaba igeze kuri 70%.
Like This Post?
Related Posts