Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), ruvuga ko rumaze gukusanya imashini zirenga ibihumbi 8200 z’imikino y’amahirwe zizwi nk’ibiryabarezi, hagamijwe kuzikura mu baturage nyuma y’uko bigaragaye ko byahombeje abaturage benshi.
Uru rwego rutangaza ko ibiryabarezi
byafashwe byashyikirijwe uruganda rutunganya ibikoresho by’ikoranabuhanga rwa
Enviroserve Rwanda, bikakorwamo ibindi bikoresho bishya.
Umuyobozi muri RDB, Habyarimana
Jacques, avuga ko ibiryabarezi bitacyemewe uretse gusa mu nyubako cyangwa
ahantu hagenewe casino.
Yakomeje avuga ko aho ari ho hantu
honyine umuntu ashobora kuzajya asanga imashini z’imikino y’amahirwe zizwi
nk’ibiryabarezi.
Yagize ati’’Izi mashini ntabwo
zicyemewe binavuze ngo n’ubundi ibikorwa byo gukomeza gufata izi mashini
zivanwa mu baturage birakomeje.’’
Habyarimana yanavuze ko izo mashini
zirenga ibihumbi 8000 zafashwe, imibare y’izizafatwa izakomeza kwiyongera.
Ati’’Tumaze gukusanya ibiryabarezi
birenga 3300, ni nka 1/2 cy’izo tugomba gukusanya mu gihugu hose zimaze gufatwa
gufatwa mu gihugu hose.”
RDB itangaza ko mu Mujyi wa Kigali
ibiryabarezi byose byamaze gukusanywa, ubu iki gikorwa kiba gikomereje mu Ntara
y’Iburasirazuba aho uturere twose bari hafi kuturangiza, nyuma bakazakomereza
mu Ntara y’Amajyepfo ndetse no mu zindi Ntara.
Nubwo RDB ivuga ko imashini
z’ibiryabarezi zose zamaze gukusanywa mu mujyi wa Kigali, bamwe mu baturage bo
muri uyu mujyi bavuga ko hari aho bikiri bikoreshwa mu bwihisho nko mu murenge
wa Kigarima ndetse n’ahazwi nka Gashyekero, hose ni mu karere ka Kicukiro.
Ubusanzwe abahanga bavuga ko imikino
y’amahirwe kuyikina bisaba kumva ko ugiye guhomba ikintu cyawe wahaga agaciro
nk’amafaranga, ariko mu cyizere cy’uko ushobora kuzabona ikiruta ka gaciro wari
ufite washyizemo.
Bavuga ko imikino y’amahirwe ishobora kugira ingaruka
zirimo gukora ibyaha, ihohoterwa mu miryango, ubukene, kubura akazi,
gutandukana kw’imiryango, kuba imbata yayo bigatuma nta kindi ukora, agahinda
gakabije, kwibabaza ndetse n’ibibazo bishobora kugera ku kwiyahura.