Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare
mu Rwanda (NISR), cyatangaje ko ibiciro ku masoko muri Kanama 2025
byiyongereyeho 7,1% ugereranyije n’uko kwezi umwaka ushize.
Ibi NISR yabitangaje kuri uyu wa
Gatatu tariki ya 10 Nzeri 2025, ubwo yatangazaga igipimo cy’ihindagurika
ry’ibiciro ku masoko yo mu Rwanda mu kwezi kwa Kanama 2025,
Ubusanzwe igipimo ngenderwaho
cyifashishwa mu bukungu bw’u Rwanda kiboneka hifashishijwe gusa ibiciro
byakusanyijwe mu mijyi.
NISR yatangaje ko ibiciro mu mijyi
muri Kanama 2025, byiyongereyeho 7,1% ugereranyije na Kanama 2024.
Ibiciro mu kwezi kwa Nyakanga 2025
byari byiyongereyeho 7,3%.
NSR yatangaje ko ibiciro byiyongereye
bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho
5,4%, ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 13,5%, ibiciro
by’ibijyanye n’ubuvuzi byiyongereyeho 70,5%, ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi
byiyongereyeho 6,9% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 18,5%.
Ugereranyije Kanama 2025 na Kanama
2024, bigaragara ko ibiciro by’ibintu bitarimo ibiribwa n’ibikomoka ku ngufu
byiyongereyeho 7,8%.
Urebye ukwezi kwa Kanama 2025 na
Nyakanga 2025 yari yabanje, bigaragaza ko ibiciro byiyongereyeho 0,7%. Iri
zamuka ryatewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye
byiyongereyeho 0,9%.
Muri Kanama 2025 kandi ibiciro mu
byaro byiyongereyeho 5,9% ugereranyije na Kanama 2024.
Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu byaro ni ibiciro
by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 4,9%, ibiciro by’ibinyobwa
bisembuye n’itabi byiyongereyeho 10,6%, ibiciro by’ibijyanye n’ubuvuzi
byiyongereyeho 54,3% n’ibiciro by’amafunguro n’icumbi byiyongereyeho 14,8%.
Ikigo
cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR), cyatangaje ko ibiciro ku masoko
byazamutseho 7.1% muri Kanama 2025