• Amakuru / MU-RWANDA


Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), Regis Rugemanshuro, yavuze ko umutungo w’urwo rwego wikubye kabiri mu myaka itanu ishize (2021-2025), ugera kuri miliyari 3000,1 Frw mu mpera za Kamena 2025.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Nzeri 2025, mu kiganiro uru rwego rwagiranye n’itangazamakuru.

RSSB yagaragaje ko inyungu ku gishoro yavuye kuri 1,4% mu 2021, igera kuri 14,2% muri Kamena 2025.

Umuyobozi Mukuru wayo, Regis Rugemanshuro, yavuze ko “Ibi rero bitanga icyizere cy’uko umutungo w’abanyamuryango ukoreshwa neza mu nyungu z’abanyamuryango no mu guteza imbere igihugu cyacu.”

Regis Rugemanshuro yavuze ko RSSB iteganya kwagura ibikorwa by'ishoramari hafi ya Kigali Golf Course, aho iteganya kuhubaka hoteli nshya y'inyenyeri eshanu, ndetse hari n'abandi bashoramari bari kuvugana n'uru rwego bateganya kuhashyira ibindi bikorwa.

Muri Werurwe 2024, RSSB yatangaje ko yarimaze guhanga nibura 6,63% by’imirimo yahanzwe mu gihugu, ni ukuvuga ko mu mirimo 3.412.870 imaze guhangwa mu gihugu rwahanzemo 226.441 binyuze muri uru rwego no mu bindi bigo 20 rwagiye rushoramo imari.

Muri iyo mirimo yahanzwe na RSSB harimo 1.741 yahanzwe imbere muri uru rwego n’indi ingana na 224.700 yahanzwe binyuze mu bigo bikorana na RSSB birimo ibitanga serivisi z’itumanaho, ubwubatsi, ibigo by’imari n’ibindi.

RSSB yashinzwe mu 2009, ubu icunga gahunda esheshatu zirimo ibijyanye no guteganyiriza isabukuru, Pension, ibijyanye n’impanuka zikomoka mu kazi, Ubwisungane mu Kwivuza, RAMA, ibijyanye n’ibigenerwa umugore uri mu kiruhuko cyo kubyara, n’ubwiteganyirize bw’igihe kirekire, Ejo Heza. Ni gahunda zirimo izireba abenegihugu aho bari hose kimwe n’abanyamahanga baba mu Rwanda.

 


Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), rwatangaje ko umutungo warwo wageze kuri miliyari 3000,1Frw 

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments