• Amakuru / MU-RWANDA

 

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 10 Nzeri 2025, Urukiko Rukuru rwa Gisirikare ruherereye i Kanombe, rwatesheje agaciro ubujurire bw’abasirikare batatu, ari bo Maj Vincent Murigande, Capt Peninah Mutoni, na Capt Peninah Umurungi, bakurikiranyweho ibyaha birimo icyo gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe.

Mu isomwa ry’rubanza ryabye none abaregwa, ababunganira ndetse n’ubushinjacyaha  bose ntibari mu cyumba cy’urukiko.

Ku wa 26 Kanama 2025, nibwo  Urukiko rwa Gisirikare ruri i Nyamirambo, rwari rwategetse ko abaregwa bafungwa by’agateganyo iminsi 30 y’agateganyo.

Ni icyemezo bahise bajuririra mu Rukiko Rukuru rwa Gisirikare.

Ubushinjacyaha bwasabiraga abaregwa gufungwa by’agateganyo kuko hari impamvu zikomeye zituma bakurikiranwa bafunze.

Urukiko rwa Gisirikare rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma Maj Muligande Vincent akekwaho ubufatanyacyaha mu cyaha cyo gukoresha umutungo wa leta icyo utagenewe.

Icyakora urukiko ruvuga ko nta mpamvu zikomeye zatuma akekwaho icyaha cyo guha undi muntu inyandiko adakwiye kuyihabwa.

Kuri Capt Mutoni Peninah, urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho icyaha cyo gukoresha umutungo wa leta icyo utagenewe n’icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko mpimbano. Icyakora rwasanze nta mpamvu zikomeye zatuma akekwaho icyaha cyo guha undi muntu inyandiko adakwiye kuyihabwa.

Ni mu gihe Capt Murungi Peninah, urukiko rwemeje ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ubufatanyacyaha mu cyaha cyo gukoresha umutungo wa leta icyo utagenewe.

Mu isomwa ry’urubanza ryabaye none tariki ya 10 Nzeri 2025, Urukiko rwanze ubujurire bwabo, rutegeka ko bakomeza gufungwa iminsi 30 kuko hari impamvu zikomeye zituma bakurikiranywa.

Ku wa 26 Kanama 2025, itsinda ry’abasivile 23 n’abakozi ba RCS 2 bakurikiranyweho ibyaha byo kuba icyitso mu gukoresha umutungo wa Leta icyo utagenewe no gukoresha inyandiko mpimbano bo bafunguwe by’agateganyo kuko nta mpamvu zikomeye zituma bakurikiranwa bafunze.

Ibi byaha baregwa ni ibifitanye isano n’urugendo APR FC yagiriye mu Misiri muri Nzeri 2024, ubwo yari yagiye gukina na Pyramids FC mu irushanwa rya CAF Champions League.

Biteganyijwe ko nyuma y’iminsi 30, abaregwa bazatangira kuburana mu mizi.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments