Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Nzeri 2025, mu Kigo gitangirwamo amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (Counter Terrorism Center-CTTC), giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera, habereye umuhango wo gusoza amahugurwa yihariye ahabwa abapolisi mu bijyanye no gukoresha intwaro n’amayeri yo guhangana n’ibihungabanya umutekano (SWAT Course).
Ni amahugurwa
y’icyiciro cya 5, yitabiriwe n’abapolisi 24 mu gihe cy'amezi atatu (3), bize
amasomo atandukanye arimo imyitozo ikomeza umubiri (physical fitness), kumasha
no guhamya intego (skills at arms), amayeri y’urugamba (tactics), kunyura mu
nzitane (obstacle course) no guhangana n’abahungabanya umutekano ahantu hatuwe
(combat in built up areas).
Umuyobozi Mukuru wa
Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, yashimiye abasoje amahugurwa ku
bw’umwete, umurava n’ikinyabupfura byabaranze mu gihe cy' imyitozo, abasaba
gukomeza kurangwa n’umuhate mu rwego rwo kuzuza neza inshingano
kinyamwuga.
Ati:“Turabashimira
kuba musoje amahugurwa ariko murasabwa kutirara kuko muracyafite igihe cyo
gukomeza kwihugura, guhamya intego no kurushaho kuzamura urwego kugira ngo
muzakomeze guhesha ishema Polisi y’u Rwanda n’igihugu muri rusange aho muzaba
mukorera hose haba mu kazi ndetse no mu marushanwa aho musabwa kugaragaza ubumenyi
n’ubushobozi mwungukiye muri aya mahugurwa.”
IGP Namuhoranye yanabibukije
kuzakorana neza na bagenzi babo basoje aya mahugurwa mu byiciro byabanje, anashimira
n’abarimu babahuguy, anizeza ko ubuyobozi bwa Polisi y’u Rwanda buzakomeza
gushyigikira iki kigo kugira ngo amahugurwa ahatangirwa kimwe no mu bindi bigo
bya Polisi by'amahugurwa akomeze kugenda neza.
Aya mahugurwa ahabwa abapolisi basanzwe bafite ubumenyi bw’ibanze mu bijyanye no gukoresha intwaro, aho abayitabiriye bayasoza bafite ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa inshingano zose bahabwa zo kurinda umutekano w’abantu n’ibyabo, bakoresheje intwaro zidasanzwe, mu buryo budasanzwe kandi no mu bihe bigoye, bakabikora kinyamwuga bubahiriza uburenganzira bwa muntu.
Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, ubwo yasozaga amahugurwa ku mugaragaro