Umugabo n’umuhungu we bo mu mudugudu wa Rurambo mu kagali ka Rurenge ho mu murenge wa Rukomo mu karere ka Nyagatare batawe muri yombi nyuma y’aho baketsweho uruhare mu rupfu rw’umugore w'uwo mugabo wasanzwe yapfuye ndetse yanakataguwemo ibice bimwe bakabijugunya mu musarane.
Uwishwe yari
umubyeyi witwa Mukandutira Julienne, ababonye umurambo we bemeza ko yari
yashinyaguriwe cyane kuko bigaragara ko bamutemaguriye ku ibuye ibice bimwe
birimo nk’amaguru bakabijugunya mu bwiherero ari naho byasanzwe.
Ibi byamenyekanye
ku wa 09 Nzeri 2025 biturutse ku kuba undi muhungu wa nyakwigendera yarabuze
mama we akajya kumureba iwe aho yari atuye agasanga yishwe nk’uko yabitangarije
BTN TV, amakuru atangwa n’abaturage agashimangira ko bikigaragara ko uriya
mubyeyi yishwe hahise hafatabwa muri yombi umuhungu we hamwe n’umugabo we.
Bakomeza
bavuga ariko ko uwo mugabo we akijyanwa yashatse kurwanya inzego z’umutekano
bikamuviramo kuraswa nawe ahita apfa.
Uwambayingabire
Claire, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rukomo yahamirije iki gitangazamakuru iby’iyi nkuru
n’ibyo kuraswa k'uriya mugabo aboneraho no gusaba abaturage kubana neza, ati “Yarwanye,
Yarwanyije inzego arapfa. Abaturage icyo tubasaba kubana neza, bakirinda
amakimbirane ariko igikomeye bakirinda kuvutsanya ubuzima, Abanyarwanda
twarapfuye bihagije nta munyarwanda wagakwiye kuba yica undi.”
Abatanze aya makuru ntibasobanura icyo uyu nyakwigendera yaba yarazize icyakora bemeza ko bishoboka ko ari ibibazo by’amakimbirane ashingiye ku mitungo cyane ko ngo uriya muhungu wamwishe yari amaze umunsi umwe abwiye nyakwigendera ngo “Nta minsi ishira ntakwishe wowe nkabisigaramo njyenyine.”