Umuhumuza Gisele wari umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo
(MININFRA) yakatiwe n’urukiko rw’ibanze rwa Nyarugenge igifungo cy’iminsi 30
y’agateganyo nyuma yo kubona ko hari impamvu zikomeye zituma akekwaho ibyaha.
Ni ibyaha
bifitanye isano n’inyerezwa ry’umutungo wa Leta, urukiko rukaba rwemeje ko
agomba kubikurikiranwaho afunzwe, bivugwa ko yabikoze ubwo yari umuyobozi
mukuru w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi, Isuku n’isukura WASAC).
Ni dosiye
irimo n’abandi bari mu nzego z’ubuyobozi bwa WASAC barimo Murekezi Dominique
wari umuyobozi wa WASAC Development na Mugwaneza Vincent de Paul wari ushinzwe
imishinga yo gusaranganya amazi .
Abo urukiko
rwategetse ko bafungwa iminsi 30 y’agateganyo ni Umuhumuza Gisele na Murekezi
Dominique naho Mugwaneza Vince de Paul we rwemeza ko afungurwa by’agateganyo.
Inama
yateranye ku wa 16 Nyakanga 2025 muri Village Urugwiro iyobowe na Perezida
Kagame niyo yari yagize Umuhumuza Gisele umunyamabanya Uhoraho muri Minisiteri
y’Ibikorwa remezo aho yasimbuye uwitwa Abimana Fidele wari waragiyeho kuva muri
2022.
Umuhumuza
yagiye muri MININFRA avuye ku buyobozi bwa WASAC yari yaragiyeho kuva muri
kanama 2022.