Imodoka
yari itwaye abantu batatu n’ihene 200 yakoreye impanuka ahazwi nko kuri ‘Dawe
Uri mu Ijuru’, hapfa umuntu umwe n’ihene 30 muri 200 zari zijyanywe mu Isoko
rya Rugali riherereye mu Karere ka Nyamasheke.
Iyi
modoka yo mu bwoko bwa Fuso yari ivuye mu Karere ka Karongi yerekeza mu karere
ka Nyamasheke, yakoze impanuka igeze mu Mudugudu wa Rufumberi, Akagari ka
Ngoma, Umurenge wa Gishyita, mu Karere ka Karongi.
Mu
bantu batatu yari itwaye umwe witwa Dusengumukiza Alexandre w’imyaka 30 ufite
indangamuntu yatangiwe Kabare mu Karere ka Kayonza, yahise apfa. Naho
Uzabakiriho Alpha wari uyitwaye na Nyirahabumugisha Asinathe, bakomeretse
byoroheje bitabwaho n’ibitaro bya Mugonero barataha.
Umwe
mu baturage bari ahabereye iyi mpanuka, yavuze ko umushoferi ashobora kuba
yagize ikibazo cya feri.
Ati:
“Yagiye gukata ikorosi ryo kuri ‘Dawe Uri Mu Ijuru’ kurikata biranga mbona ari
nko kubura feri, agonga ibyuma byo ku muhanda, imodoka igusha urubavu.”
Umunyambanga
Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gishyita, Nsengiyumva Rwandekwe Songa, yavuze ko
impanuka ikiba abaturage batanze amakuru, ubuyobozi n’inzego z’umutekano
bihutira gutabara.
Yagize
ati: “Umwe yahise apfa, abari bakomeretse twahamagaye Ibitaro bya Mugonero
byohereza abaza kubaha ubutabazi bw’ibanze bakiri aho impanuka yabereye, nyuma
bajyanana n’umurambo wa Nyakwigendera. Abakomeretse batashye kuko byari
byoroheje, umurambo uracyari mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Mugonero.”
Yakomeje
avuga ko bagishakisha umuryango wa nyakwigendera kuko indangamuntu basanze
yaratangiwe i Kabare mu Karere ka Kayonza, bakaba bahamagaye abo muri ako
Karere ngo babafashe gukurikirana.
Umuvugizi
w’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SP Emmanuel
Kayigi, yavuze ko impanuka yatewe n’imiyoborere mibi y’ikinyabiziga no
kutaringaniza umuvuduko byakozwe n’umushoferi.
Yagize
ati: “Yageze hariya kuri Dawe Uri Mu Ijuru gukata ikorosi ryaho biramunanira
agonga ibyuma byo ku muhanda arawurenga imodoka igusha urubavu. Muri iyi
mpanuka uwitwa Dusengumukiza Alexandre yahise yitaba Imana, hakomereka
byoroheje abantu 2 harimo n’umushoferi, hapfa n’ihene 30.”
SP
Kayigi yakomeje yihanangiriza abayobozi
b’ibinyabiziga kudatwara imodoka bananiwe cyangwa bari ku muvuduko wo hejuru.
Ati:
“Biragaragara ko impanuka ziri kuba bitewe no kunanirwa kw’abatwaye ibyabiziga ari yo mpamvu tubibutsa kuruhuka,
bagatwara bameze neza kugira ngo bagere aho bajya amahoro.”
Impanuka
zo mu muhanda ni ikibazo gihangayikishije isi yose bitewe n’uko ziri mu biza ku
isonga mu guhitana ubuzima bw’abantu benshi ku Isi, aho buri mwaka abarenga
miliyoni bahitanwa na zo, abandi zikabakomeretsa.
Imibare
itangazwa n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda,
igaragaza ko mu Rwanda haba impanuka ziri hagati ya 13 na 15 ku munsi.
Mu mwaka wa 2024, mu Rwanda habaye impanuka zo mu muhanda zisaga ibihumbi 9, zirimo izahitanye ubuzima bw’abantu 350.
Iyi mpanuka yaguyemo umuntu umwe ndetse inahitana ihene 30 muri 200 yari itwaye