Ishami
ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi (UNCHR), ryatangaje ko ryacyuye
ikindi cyiciro cy’Abanyarwanda 284 babaga mu burasirazuba bwa Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Iki
gikorwa cyo gucyura ku bushake aba Banyarwanda babaga mu nkambi y’agateganyo ya
Goma, cyabaye ku wa 09 Nzeri 2025, nyuma y’isuzuma ryakozwe n’abakozi ba UNCHR,
nk’uko byasobanuwe n’Umuyobozi w’iri shami, Filippo Grandi.
Gucyura
aba Banyarwanda bishingira ku bwumvikane u Rwanda, RDC na UNHCR byagiranye
tariki ya 24 Nyakanga 2025, ubwo intumwa zabyo zahuriraga i Addis Abeba muri
Ethiopia ku cyicaro cy’Umuryango w’Afurika Yunze Ubumwe.
Impande
zose zemeranyije ko zizakomeza gukorana mu gukemura ibibazo bibangamira impunzi
z’Abanye-Congo n’iz’Abanyarwanda, harimo no gucyura izifuza gutaha ku bushake.
Ku
wa 25 Kanama 2025, UNCHR yacyuye Abanyarwanda 533 babaga mu nkambi y’agateganyo
ya Goma, isobanura ko izakomeza gukorana n’ibihugu byombi kugira ngo n’abandi
babyifuza bafashwe gutaha.
Muri
Gicurasi 2025, nabwo Abanyarwanda 360 bavuye muri Repubulika Iharanira Demukarasi
ya Congo, bakirwa mu rwababyaye banyuze ku mupaka munini uhuza u Rwanda na
Kongo mu Karere ka Rubavu.
Ni
Abanyarwanda babuzwaga gutaha n’umutwe w’iterabwoba wa FDLR ugizwe n’abasize
bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Aba
banyarwanda batahutse nyuma y’umutekano bahawe n’umutwe wa AFC/M23, mu bice
bitandukanye igenzura mu Burasirazuba bwa RDC.