U Rwanda yamaganye bidasubirwaho ibitero Isiraheli yagabye i Doha, muri Qatar ku wa 09 Nzeri 2025, ihumuriza Leta ya Qatar kubera urupfu rw’abakozi bayo, ndetse n’imiryango yabuze ababo.
Mu itangazo Guverinoma y’u Rwanda yashyize hanze,
kuri uyu wa Kane tariki ya 11 Nzeri 2025, yavuze ko kurenga ku bushake ku
mahame shingiro y’imibanire y’ibihugu biteza akaga kandi bihangayikisha, ndetse
bikaganisha Isi mu “miyoborere y’akajagari” katigeze kabaho mu bihe byabanje.
Iti: “Ukwiyongera kw’imirwano nta gusobanuro bifite,
kandi Umuryango Mpuzamahanga usa n’uwishimiye ko byakomeza bitamaganwe.
Uburyarya no kutita ku nshingano bigaragara mu bihe nk’ibi cyane cyane ku
ruhande rw’abanyembaraga, btuma Isi ikomeza kuzahazwa n’akaduruvayo no kubura
amajyo.”
U Rwanda rwavuze ko Qatar yagabweho ibitero nk’ibyo
mu gihe ikomeje gutanga umusanzu ukomeye mu guhuza impande zishyamiranye mu
makimbirane yo mu Burasirazuba bwo Hagati na Afurika.
Yagize iti: “Ibyo bikwiriye gushimirwa ku rwego
mpuzamahanga no kuzirikanwa. Guverinoma y’u Rwanda yifatanyije na Leta ya Qatar
muri ibi bihe bigoye kandi igasaba ko hahoshwa ayo makimbirane ari mu Karere mu
buryo bugendera ku mahame, bwihuse kandi bufite umurongo.”
Minisitiri w’Intebe wa Qatar Mohammed bin
Abdulrahman bin Jassim Al Thani, yavuze ko hakwiye kubaho igisubizo gihuriweho
cy’ibihugu byo mu Kigobe cya Peresi ku bitero bya Isiraheli ku Murwa Mukuru
Doha, kuko abayobozi bose bamaganye ubwo bushotoranyi.
Ati: “Hari ugusubiza kuzaba guturutse mu Karere. Uko
gusubiza kurimo kuganirwaho n’abafatanyabikorwa bose mu Karere. Twiteze
kubonamo ikintu gisobanutse gihagarika Isiraheli ikomeza kudushotora.”
Amakuru avuga ko Isiraheli yarashe kuri Doha
ikurikiyeyo abayobozi ba Hamas bari i Doha ku wa Kabiri tariki ya 09 Nzeri
2025, ubwo bari mu nama baganira ku busabe bwo guhagarika imirwano nk’uko
byasabwe na Pwewzida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (USA).
Ibyo bitero byahitanye abantu abantu barindwi, ariko
Hamas yavuze ko abayobozi bayo barokotse ubwo bwicanyi, mu gihe Qatar yo ivuga
ko abashinzwe umutenao babiri baguye muri icyo gitero cyamaganywe n’Isi yose.
Hari amakuru avuga ko Isiraheli ifite umugambi wo
kwigarurira burundu ibice yafashe birimo West Bank, Gaza, ibice bya Lebanon,
Syria n’Ubwami bwa Yorodaniya.
Kuva intambara ya kubura ku wa 07 Ukwakira 2023,
hagati ya hamas na Israel imaze guhitana inzirakarengane zigera ku bihumbi
64.656 nk’uko bitangazwa n’inzego z’ubuzima za Palestine.