• Amakuru / MU-RWANDA


Umusore witwa Uwamahoro David ari mu gahinda nyuma yo gukubitwa bikomeye n'umuturanyi we, Uwineza Janvier, wo mu Mudugudu wa Muhororo, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.

Ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa mbere tariki ya 08 Kamena 2025, nk'uko byatangajwe na nyiri gukubitwa Uwamahoro David.

Amakuru avuga ko impamvu nyamukuru y'iri hangana ari uko abaturanyi, barimo na David, bamaze iminsi bagaragaza ko babangamirwa n'urusaku rwa Janvier n'umugore we, bavuga ko kenshi barara bataka cyane mu gihe cyo gutera akabariro, bigatuma abandi baturanyi batabona uko basinzira.

Umunyamakuru wa BTN TV, yasanze Uwamahoro afite igipfuko ku mutwe, avuga ko ubwo yari avuye ku kazi akibagirwa urufunguzo, yitabaje abaturage ngo bamufashe gufungura inzu ye. Muri ako kanya Janvier ngo yahise amusanga aho ahagaze, amutera amagambo amuburira ko azamukubita.

Uwamahoro akomeza avuga ko Janvier yaje gufata ingufuri iremereye ayimukubita mu maso, bituma David akomereka cyane. Nyuma y'ibyo, Janvier yahise acika.

Yakomeje avuga ko yababajwe cyane no kubona nyuma yo gukubitwa ubuyobozi bw'inzego z'ibanze butigeze bumufasha uko bikwiye, ndetse ngo n'uwo mu Mudugudu yamusubije nk'uwamaze guhabwa amabwiriza yo kutagira icyo amufasha.

Uwamahoro avuga ko yababajwe cyane no kubona nyuma yo gukubitwa ubuyobozi bw'inzego z'ibanze butarigeze bumufasha uko bikwiye, ndetse ngo n'uwo mu Mudugudu yamusubije nk'uwamaze guhabwa amabwiriza yo kutagira icyo amufasha.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments