• Amakuru / MU-RWANDA



Umwana  w’imyaka 2 n’amezi 7 wo mu mu Mudugudu wa Ruzeneko, Akagari ka Karenge, Umurenge wa Rwimbogo, mu Karere ka Rusizi, yahiriye mu nzu ashya igice cy’umutwe, amaguru n’amaboko, kubw’amahirwe akurwamo akiri muzima. 

Uyu mwana w’umuhungu yahiriye mu nzu mu gihe se ukora akazi ko gucunga umutungo wa koperative yari amaze ibyimweru bibiri mu Mujyi wa Kigali, naho nyina akaba yigisha ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gashonga aho yari ku kazi, mu rugo hasigaye umukozi. 

Se w’uyu mwana Nshimiyimana Alexandre, yavuze ko umukozi yababwiye ko yamaze kugaburira uwo mwana akajya kumuryamisha mu cyumba akagaruka mu gikoni, hashize akanya gato yumva umwana arira cyane agiye kumureba abona icyumba cyose kirikugurumana gihereye ku gitanda na matora yari aryamyeho. 

Uwo mukozi yaketse ko umwana yaba yakongotse kuko umuriro wamusangaga mu muryango yirukana ajya agutabaza abaturanyi. 

Nshimiyimana yagize ati:“Baraje barebye babona umuriro wafashe ibyari mu cyumba byose birimo matora, ibiryamirwa na supaneti ugurumana, umwana baramubura, bagerageza kuzimya birananirana. 

Yakomeje agira ati:’’Barasohotse ariko umubyeyi umwe bimwanga mu nda aragaruka, areba muri uwo muriro wari unafite umwotsi mwinshi, abona umwana hepfo mu nguni ari ho yikinze kuko bigaragara ko yagendaga ahungira aho umuriro utarasakara.’’

Umubyeyi watabaye yaritanze yinjira mu muriro ashikuza umwana wari wahiye isura, amaguru n’amabiko n’imyenda yambaye yatangiye gushya, aramusohokana. 

Umwana wahiye yajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Mushaka bahita bamwohereza ku Bitaro bya Mibilizi na byo bimwohereza igitaraganya mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare (CHUB),mu karere ka Huye.

Yagize ati:“Umutwe warashiririye imbere mu gahanga ku buryo utamenya isura ye, kuko ashobora kuba yari asinziriye agashiduka umusaya wahiye, igice cy’umusaya w’Iburyo kugera ku gutwi cyahiye, akanashya mu bitugu, amaboko n’amaguru kugera ku birenge kubera n’iyo myenda yari yambaye yafashwe.’’

Umukozi wo mu rugo wari wasigaranye uwo mwana yahise atabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), kugira ngo hakorwe iperereza ku cyaba cyateye iyo nkongi. 

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwimbogo, Nzayishima Joas, avuga ko iyo nkongi ishobora kuba yatewe n’amashanyarazi, kuko aho bacomekera hari hegeranye cyane n’aho umwana yari aryamye, agakeka ko ari nk’icyuma baba bakojejemo kigateza inkongi. 

Yagize ati: “Uwo mukobwa w’umukozi yitwa Chantal, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyakarenzo mu rwego rw’iperereza kuko nk’uwasigaranye n’umwana agashya ari we uvuga ko yari yamuryamishije; agomba kugira ibyo abazwa byafasha mu iperereza.’’

Nzayishima yasabye ababyeyi kudasigira abana abakozi ngo bumve ko byakemutse, ko ahubwo bagomba gukurikirana buri kanya bakamenya amakuru y’abana babo. 

Mu minsi mike ishize mu Murenge wa Rwimbogo na bwo hahiye indi nzu y’ubucuruzi ikongokeramo ibyari biyirimo byose. Mu gihe mu Mujyi wa Rusizi na ho hamaze iminsi hashya izindi nzu mu buryo buteye urujijo, ari byo bituma abaturage basaba inzego bireba kujya zibamenyesha ibiba byateye izo nkongi.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments