Umugabo
witwa Turimumahoro Antoine wari usanzwe akora akazi ko gutwara abantu n’ibintu
kuri moto yasanzwe muri ruhurura ya
Mpazi yarapfuye nyuma y’aho abaturage bamuherukaga ku wa kane tariki ya 11
Nzeri 2025 aho yakiniraga umukino w’amahirwe uzwi ku izina ry’ Akadege.
Abazi uyu
nyakwigendera babwiye umunyamakuru wacu ko bamuheruka kuri iriya tariki akina
uwo mukino ndetse ko yari amaze guhomba amafaranga y’u Rwanda agera ku bihumbi
umunani (8000) bagakeka ko yaba yarananiwe kwiyakira agahita ajya kwiyahura.
Abazi Turimumahoro bavuga ko baheruka kumubona ku wa Kane tariki ya 11 Nzeri 2025, ari gukina akadege.
Umwe yagize ati:"Byashoboka ko ari akadege kamuriye bigatuma yiyahura. Ubwo muheruka kari kamaze kumurya amafaranga ibihumbi 8000Frw. Wasanga yabuze ayo kuverisa umubosi, moto yarayigwatirije hanyuma agafata icyemezo cyo kwiyahura."
Ababonye umurambo wa Nyakwigendera bavuga ko wari waratangiye kwangirika kuko hari hashize iminsi itatu ashakishwa ariko ataraboneka.
Umuturage ukora muri imwe muri kompanyi z'imikino y'amahirwe, ari na we watije telefone Turimumahoro ngo akine akadege ndetse ngo akaba ari we Nyakwigendera yasigiye moto avuga ko yatunguwe n'urupfu rwe.
Ati:"Ibyo bijya kuba yaraje antira telefone afite sim card, ashyiramo sim card ye, arabwira ngo agiye gukina urusimbi (akadege) ashyiraho amafaranga ibihumbi 4000Frw barayarya, arongera ashyiraho ibindi 4000Frw nayo barayarya, mugira inama nti bari kukurya bireke wigendere. Nkimara kubimubwira yahise abona umugenzi atwara ariko ya sim card ye ikiri muri telefone yanjye aragenda arakora ariko ntiyagaruka. Noneho nkajya mbona SMS z'abantu bamwishyuye kuri ya sim card yasize kuri muri telefone yanjye. Umunsi wa mbere narazibonye, uwa kabiri ndazibona ariko bigeze ku wa gatatu sinabona n'imwe numva ko ngo yanabuze."
Yakomeje avuga yaje kubaza umuntu akamubwira ko umumotari warazaga moto iwe bamubuze
Ati:"Yabwiye
ko umumotari warazaga moto iwanjye bamubuze, ngiye kubona mbona mukuru we
araje...uyu munsi rero mu gitondo nibwo bampamagaye ndaza ntaziko
yanapfuye."
Umuvandimwe wa Nyakwigendera avuga ko yababajwe n'urupfu rwa Turimumahoro.
Yagize ati:"Ni akababaro gateye agahinda gusa, kwiyakira byangoye kuko bakibwira iyi nkuru aho nari nabaye nkuguye muri koma."
Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars, yavuze ko inkuru y'urupfu rwa Turimumahoro Antoine bayimenye ariko icyamwishe kitaramenyekana.
Ati:"Amakuru y'ibanze twagaragarijwe n'abaturage avuga ko yari yiriwe asangira na mukuru we witwa Frederick mugutaha rero bageze mu nzira Nyakwigendera yabwiye mukuru we ko agiye kubitsa kasike (Casques), kugira ngo ejo azakomeza akazi. Mukuru we rero yaramutegereje aramubura hanyuma yigira inama yo kujya kuri station ya polisi avuga ko yabuze umuntu. Nyuma rero nibwo abaturage batanze amakuru y'uko bamubonye muri Mpazi."
CIP
Gahonzire avuga ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane icyateye urupfu
rwa Turimumahoro Antoine. Gusa hari bamwe mu baturage bavuga ko ashobora kuba
yaranishwe akajugunywa muri ruhurura ya Mpazi.