• Amakuru /


Umugabo w'imyaka 35 y'amavuko witwa Tuyisenge Edouard, wo mu Karere ka Nyamasheke, afungiye kuri Sitasiyo y'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), ya Kanjongo, nyuma y'uko asanzwe mu gikoni cy’iwabo ari gusambanya umwana w’imyaka 3 w’umuturanyi.

Aya mahano yabereye mu Mudugudu wa Rubeho, mu Kagari ka Rugali, mu Murenge wa Cyato, mu Karere ka Nyamasheke, mu Ntara y'Iburengerazuba.

Nyina w’uyu mwana, Uwingabiye Marguerite, avuga ko bari kumwe iwe mu rugo, yinjira mu nzu amusize aho hanze, agarutse aramubura ntiyamenya uburyo agiye, akeka ko agiye gukina n’abandi bana baturanye.

Yagize ati:"Nahise nsohoka numva agiye iwabo w’uriya musore, nanumva umusore amuhamagara, nkurikira umwana, ngezeyo nsanga yamukingiranye mu gikoni ari kumusambanya umwana arira. Natabaje abaturage n’ubuyobozi, baraza baramufata, bambwira kujyana umwana ku kigo nderabuzima cya Yove guhabwa ubutabazi bw’ibanze ngo nkomereze mu bitaro bya Kibogora."

Yakomeje avuga ko umwana yabazwaga akerekana mu gitsina avuga ko hari kumurya, ari yo mpamvu yagiriwe inama yo kumwihutana kwa muganga.

Tuyisenge ukekwaho iki cyaha yamaze gutabwa muri yombi na RIB, mu gihe iperereza rigikomeje.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyato, Harindintwali Jean Paul, avuga ko Tuyisenge ukekwaho icyaha yashyikirijwe RIB, mu gihe mu iperereza rigikomeje, umwana we akaba yajyanywe kwa muganga.

Yagize ati:"Bikimenyekana umusore yafashwe ashyikirizwa RIB, umwana ajyanwa kwa muganga, ibindi biri mu iperereza ni ryo rizagaragaza ukuri."

Harindintwali yasabye ababyeyi kujya  bakurikirana abana babo kuko ibi byabaye mu ma saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, amasaha umwana adakwiye kuva mu rugo wenyine kuko ashobora gutegerwa mu nzira agahohoterwa. 

Ati:"Ikindi, abantu barangwe n’indangagaciro nzima, birinda ibyaha nk’ibi kuko gusambanya umwana ni icyaha gihanwa  n’amategeko byihanukiriye."

Icyo amategeko ateganya ku cyaha akurikiranyweho 

Icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranweho giteganywa n’ingingo ya 14 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Gusambanya umwana, itegeko risobanura ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha: Ibyo bikorwa bivugwa mu Ingingo ya 133 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana. Gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina cyangwa mu kibuno cy’umwana. Gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana bigakurikirwa no kumugira umugabo cyangwa umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo umwana ufite imyaka 14 ariko utarageza 18 y’amavuko asambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14, ahanwa hakurikije ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.

Iyo umwana ufite nibura imyaka 14 asambanyije umwana ufite imyaka 14 akoresheje imbaraga, iterabwoba, uburiganya cyangwa abikoze ku ntege nke z’uwakorewe icyaha, ahanwa hakurikijwe ibiteganywa mu ngingo ya 54 y’iri tegeko.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments