• Amakuru / MU-RWANDA



Impuzamashyirahamwe y'Umikino wo Gusiganwa ku Magare ku Isi (UCI), yahaye Perezida Paul Kagame igihembo gihabwa abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mukino wo gusiganwa ku magare, ashima uruhare rwa UCI mu gutuma u Rwanda rwandika amateka.

Umudali w'indashyikirwa Perezida Kagame yawuhawe ubwo yari yifatanyije n’abarimo Perezida wa UCI, David Lappartient n’Igikomangoma Albert II cya Monaco, mu musangiro w'abitabiriye UCI wabereye muri Kigali Convention Center, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 27 Nzeri 2025.

Perezida wa UCI, David Lappartient, yavuze ko Umujyi wa Kigali wanditse amateka yo kuba uwa mbere muri Afurika wakiriye Shampiyona y’isi y’Amagare wakoze byinshi bidasanzwe byatumye irushanwa rigenda neza.

Yagize ati:"Umujyi wa Kigali ntabwo wakoze ibyo twatekerezaga gusa, ahubwo warengejeho ukora byinshi. Umuryango w’abasiganwa ku magare wumvise urukundo rw’u Rwanda muri iki cyumweru."

Lappartient yakomeje ashimira Perezida Kagame wakoze uko ashoboye kose kugira ngo Afurika yandike amateka atari yakabayeho na rimwe mu myaka 103, hatangiye gukinwa Shampiyona y’Isi y’Amagare.

Yagize ati:"Perezida [Kagame] warakoze. Ntabwo tuzibagirwa uko igihugu cyawe cyatwakiriye. Ni iby’icyubahiro kukugira nk’umuntu ushyigikira amagare ndetse na Shampiyona y’Isi y’Amagare. Ibyo bivuze byinshi kuri twe. Uri uw’umumaro, duha agaciro uruhare wagize muri iki gikorwa. Tuzava mu Rwanda dufite ibihe tutazibagirwa, kandi twizeye ko nawe hari ibyo Shampiyona y’Isi y’Amagare yagusigiye utazibagirwa."

Lappartient yashyikirije Perezida Kagame umudali w’ishimwe mu izina rya UCI, ni umudali usanzwe uhabwa abakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mikino yo gusiganwa ku magare ku Isi.

Ati:"Ndashaka kuguha umwabaro uhuye n’uhabwa abakinnyi begukanye amarushanwa muri iki cyumweru. Akira n’uyu mudali nk’ishimwe ry’uruhare wagize muri aya marushanwa ya Shampiyona y’Isi y’Amagare ya 2025."

Perezida Kagame yishimiye iki gihembo yahawe, na we ashimira iri shyirahamwe ryahisemo u Rwanda, kugira ngo rube igihugu cyandika amateka muri Afurika.

Yagize ati:"Ndagushimiye kubw’impano idasanzwe mumpaye. Ntabwo nakinnye mu isiganwa ariko natsinze, mwakoze cyane. Ndashimira ababyihishe inyuma bakoze bataruhuka. Mumenye ko imbaraga zanyu zitagendeye ubusa, mwarakoze cyane.

Isiganwa ryagaragaje imbaraga mu mihanda ya Kigali. Amajwi menshi, abafana n’ibyishimo ni ibihamya by’imbaraga z’ubumwe ziri muri siporo. Turi hano kuko UCI yatugiriye icyizere nk’u Rwanda, u Rwanda rutewe ishema no kugira uruhare muri ibi bihe by’amateka yo gusiganwa ku magare. Mu Rwanda muhafate nko mu rugo, tuzakomeza kubakirana yombi."

Perezida Kagame yashimangiye ko imbaraga zishyirwa mu ishoramari rya siporo, ari izo gutuma urubyiruko rubona amahirwe n’imbaraga zirufasha kugera ku nzozi zarwo z’ejo hazaza.

Kuri iki Cyumweru, tariki ya 28 Nzeri 2025, ni bwo Shampiyona y’Isi y’Amagare iri kubera i Kigali irasozwa, hakinwa umunsi wa munani ari nawo wa nyuma, aho harakinwa isiganwa ryo mu muhanda ku bagabo, ku ntera y’ibilometero 267,5. Ni isiganwa riratangira saa 09:45 rigasozwa saa 16:45 z'umugoroba. 


Perezida wa UCI, David Lappartient ashyikiriza Perezida Paul Kagame umudali w'indashyikirwa nk'uwakoze ibikorwa by’indashyikirwa mu mukino wo gusiganwa ku magare

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments