• Imikino / BASIKETI

Ikipe ya APR BBC yananiwe kugera ku mukino wa nyuma wa Rwanda cup, nyuma yo gusezererwa na Tigers mu gihe ikipe ya REG BBC yageze ku mukino wa nyuma , ku nshuro ya 2 yikurikiranya .

Ku wa Gatatu, tariki ya 1 Ukwakira 2025, habaye imikino ya ½ cy’irushanwa rya Rwanda Cup mu bagabo, yabereye muri Petit Stade. Tigers BBC yatsinze APR BBC ku manota 76-74, mu gihe REG BBC yatsinze Kepler BBC ku manota 75-58.


APR BBC yatwaye Rwanda Cup iheruka yasezerewe na Tigers BBC 

Tigers BBC na REG BBC zizahura mu mukino wa nyuma uteganyijwe ku wa Gatanu, tariki ya 3 Ukwakira 2025, muri Petit Stade. APR BBC na Kepler BBC bazahatanira umwanya wa gatatu.

Ni ku nshuro ya kabiri Rwanda Cup ikinwa mu byiciro byombi. Ku nshuro ya mbere, APR BBC yegukanye igikombe itsinze REG BBC ku manota 110-92, ku wa 9 Kanama 2024, gusa kuri iyi nshuro APR BBC yananiwe kugera ku mukino wa nyuma, nubwo yatwaye igikombe cya shampiyona,  imikino ya Rwanda Cup, itanga itike yo gukina imikino y'akarere ka 5 ( Zone V ) ku ikipe yegukanye igikombe.

Gahunda y'imikino ya nyuma:

- *Umwanya wa 3:* APR BBC vs Kepler BBC – Saa 6:00 PM
- *Umukino wa nyuma:* Tigers BBC vs REG BBC – Saa 8:30 PM
- *Aho bizabera:* Petit Stade .

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments