• Amakuru / POLITIKI

Yanditswe: na DUSHIMIMANA Elias

Bamwe mu bagize Umutwe wa M23 muri Reubulika Iharanira Demokarasi ya Congo batangaza ko kuwujyamo batari bagamije guhungabanya umutekano ahubwo bari bagamije kugarura amahoro yabaturage bavuga Ikinyarwanda.

Magingo aya uyu Mutwe wa M23 uvuga ko hari amakuru ufite yuko hari ibitero ushobora kugabwaho na FDLR, yakomeje gusatira ibirindiro byawo nubwo yemeye gusubira inyuma ku rugamba ihanganyemo n’Ingabo za Leta, FARDC.

Uyu mutwe watangaje ko hari amakuru ko abarwanyi ba FDLR bakomeje kwegera ibirindiro byawo, mu gice kitagomba kubamo abarwanyi cyagenewe Ingabo z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, EACRF.

Ni mu gihe FDLR ikomeje gushinjwa gukorana na FARDC mu rugamba rwo guhangana na M23 nkuko Igihe dukesha iyi nkuru kibitangaza.

Mu mashusho yafashwe na Kivu Press Agency, Lt Col Alfred Musubao Muriro wa M23, agaragara abwira abasirikare kuba maso kuko abarwanyi ba FDLR bakomeje kubasatira.

Akomeza avuga ko “umwanzi nta mbaraga afite, naza mukubite.”

Yongeraho ati “Twiteguye kurwana intambara, ntabwo ari ukuyikunda ariko nibadutera mu birindiro byacu, nta bindi, tuzakora ibishoboka byose mu kwirwanaho.”

Lt Col Muriro yavuze ko bakomeje gusaba Leta ko baganira ku bibazo bihari bakabibonera umuti mu mahoro, ariko bisa n’aho urundi ruhande icyo rushaka ari intambara gusa. Leta ya Congo imaze iminsi ishimangira ko idateze kugirana imishyikirano na M23.

Yavuze ko abashinja uyu mutwe ko ugizwe n’abanyamahanga (Abanyarwanda) nta shingiro bafite, kuko nka we yavukiye i Kitshanga arahakurira, arahigira, ndetse yabaye umwarimu muri ako gace mu gihe kirekire.

Yakomeje ati “Ariko kubera ibibazo biri mu gihugu cyacu, ni yo mpamvu ndi hano. Ariko ndi umuntu wa hano, mama ni Umuhunde, papa ni Umu-Nande.”

Yavuze ko bemeye gusubira inyuma kubera ko bashaka amahoro, ariko mu gihe ibyo byabaga, abasivili basigaye inyuma bakomeje kwicwa.

Yakomeje ati “Njye ndi Umunye-Congo, umutwe wacu, igisirikare cyacu, ni Abanye-Congo, ntaho bihuriye n’ubwoko. Iyo ni intwaro ubuyobozi bwa Kinshasa bwitwaza bugamije inyungu bwite zabwo.”

Lt Col Dieudonné Kabengere yavuze ko ari ikibazo kuba Ingabo zakoze Jenoside mu Rwanda ku butegetsi bwa Juvénal Habyarimana zikomeje kubiba umwuka mubi muri Congo. Yavuze ko badashobora kwipfumbata, ngo barebere.

Ibyo bakomeje kurwanya ngo ni urwango, amacakubiri, ihezwa ry’igice kimwe cy’abaturage, ibintu avuga ko bidasanzwe.

Umusirikare witwa Etienne Tuyisenge ukomoka i Masisi ari naho yakuriye, ndetse afite impamyabumenyi y’amashuri yisumbuye, we yavuze ko yahisemo gusanga M23 kuko “abatahiriza hamwe batashya nyinshi, imbaraga zanjye nazo zirakenewe.”

Yakomeje ati “Kugeza ubu ngubu mfite barumuna banjye bari mu nkambi, ariko ihereza bazataha tu, mu gihugu bavukiyemo.”

Yavuze ko yakuze abavuga Ikinyarwanda bahohoterwa, yiyemeza kujya mu gisirikare kugira ngo abarokore. Icyifuzo cye ngo ni uko n’abavuga Ikinyarwanda batekana, kuko “iki gihugu turagisangiye, ni icyacu twese.”


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments