• Amakuru / MU-RWANDA


Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro (RRA), cyatangaje ko ku bufatanye na Polisi y'u Rwanda batahuye amayeri akoreshwa n'abacuruza magendu.

Bamwe mu batwara amakamyo bavuga ko ibyo bikorwa byo gutwara magendu babiterwa n'abakoresha babo batabitaho uko bikwiye.

Komiseri Wungirije ushinzwe Serivisi z’abasora n’Itumanaho muri RRA, Uwitonze Jean Paulin, avuga ko ibicuruzwa byafashwe bifite agaciro k'arenga miliyoni 18Frw byarimo byambutswa mu buryo bwa magendu biturutse mu Karere ka Rusizi bizanwa mu Mujyi wa Kigali bihishwe munsi y'imifuka ya sima.

Yagize ati:"Twabonye amakuru y'uko hari magendu yari iturutse mu karere ka Rusizi, uburyo bari bayikoze ni uko abantu bakora magendu bagira amayeri menshi, bashatse kuvuga ko bahetse sima mu ikamyo ariko munsi ya sima bashyiramo magendu y'ibitenge yari iturutse hakurya (RDC), twarakurikiranye tubasha kuyifata".

Yakomeje avuga ko magendu yari atwaye ari ibitenge 1200 bifite agaciro k'arenga miliyoni 18Frw.

Ibicuruzwa byinshi bya magendu bifatwa biba bitwawe n'abashoferi batwara amakamyo ndetse n'izindi modoka nini zirimo izo mu gihugu n'izambukiranya imipaka. 

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abatwara amakamyo manini, Kanyagisaka Justin, avuga ko kutita ku bashoferi uko bikwiye ari imwe mu ntandaro zituma bamwe mu bashoferi bishora muri ibyo bikorwa byo gutwara magendu kugira ngo babone amaramuko.

Yagize ati:"Ntabwo bitabwaho, ya ngingo ivuga ngo umukozi n'umukoresha bumvikane irabagora cyane kuko inshuro nyinshi usanga bakorera muri condition (uburyo) zitari nziza mu buryo butandukanye, ntabwo bizera akazi, ibyo binjiza nibyo bike ugereranyije n'imbaraga batakaza bigatuma babishakira mu nzira zitarizo.

Ibaze na we umuntu wavuye hano akajya muri Zambia ni 4000Km kugenda gusa, iyo agiye akagaruka ni 8000Km, uwagiye Mombasa muri Kenya ni 1800Km kugenda gusa, nagenda akagaruka ni 3600Km, hanyuma uwo muntu agahebwa ibihumbi 150Frw ku kwezi nk'umushahara? Uwo muntu kandi nta bwishingizi afite, nta n'amasezerano y'akazi afite, ubundi uwo muntu umusaruro ari buguhe ni uwuhe?."

Umwe mu bashoferi waganiriye na BTN TV, avuga ko imibereho mibi ituma ibyo bakora batabifata nk'akazi bitewe n'imvune bahuriramo zidahura n'ibiembo babona.

Ati:"Imbogamizi ni nyinshi ni hafi y'ubuzima bwose bw'umushoferi."

Uwitonze avuga ko mu gihe cyegereje iminsi mikuru usanga abacuruzi benshi bishora mu bucuruzi bwa magendu, abagira inama yo kubireka kuko amayeri akoreshwa yose bakoresha  yamaze kumenyekana bityo ko bakwiye guca mu nzira zemewe n'amategeko.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, mu ngingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$ 5000).

Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese uhamijwe n'urukiko kugambirira kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments