• Amakuru /


Abasenateri babarizwa muri Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano, batangiye ibikorwa byo kugenzura uko ingamba zafashwe zo kurwanya no gukumira impanuka zo mu muhanda zishyirwa mu bikorwa hirya no hino mu gihugu, aho basanze mu Karere ka Musanze harabaye impanuka zirenga 100 mu gihe cy'amezi abiri gusa.

Iki gikorwa abasenateri bagitangiye ku wa 13 Ukwakira 2025, bahereye mu karere ka Musanze, mu Ntara y'Amajyaruguru, aho baganiriye n’inzego zinyuranye zirebwa n’iyi ngingo, berekwa imikorere y’ikigo gikorerwamo igenzura ry’ibinyabiziga, basura aho bikanikirwa ndetse banigerera ahakunze kubera impanuka.

Imibare yatangajwe igaragaza ko mu karere ka Musanze mu mezi abiri ashize habereye impanuka zo mu muhanda 118, hari 60 zatewe n’amagare, 37 za moto na 21 z’imodoka.

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Uwanyirigira Clarisse, avuga ko hagiye kongerwa ubukangurambaga mu ikoreshwa ry’umuhanda hibandwa kuri banyirabayazana.

Ati:"Icyo tugiye gukora ni ibiganiro bihoraho hagati y’abanyonzi n’abamotari dufatanyije na polisi kugira ngo byubahirizwe, tutibagiwe n’abanyamaguru binyuze mu Nteko z’abaturage."

Iki gikorwa kizamara ibyumeru bibiri harebwa ku ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zafashwe zo gukumira no kurwanya impanuka zo mu muhanda mu turere dutandukanye hirya no hino mu gihugu.

Senateri Uwizeyimana Evode wari uyoboye iri tsinda, yavuze ko ibizava muri iri genzura bizaganirwaho n’inzego bireba ku rwego rw’igihugu.

Yagize ati:"Twabanje kuganira n’inzego zo ku rwego rw’igihugu, ari na yo mpamvu mu bibazo tubona hari ibyo dusubiriza abaturage hano, naho ibindi bikeneye ubuvugizi no kwitabwaho tuzabiganira n’izindi nzego."

Iri genzura biteganijwe ko rizagera mu turere 15, turimo n’Umujyi wa Kigali rikazarangira ku wa 24 Ukwakira 2025.

Impanuka zo mu muhanda ni ikibazo gihangayikishije isi yose bitewe n’uko ziri mu biza ku isonga mu guhitana ubuzima bw’abantu benshi ku Isi, aho buri mwaka abarenga miliyoni bahitanwa na zo, abandi bagakomereka.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, aherutse gutangaza ko mu mezi icyenda ya 2025, hamaze kubaho impanuka 719 zabonetsemo impfu z’abantu.

Muri rusange mu 2021 habayeho impanuka 621 zabonetsemo impfu z’abantu, mu 2022 zigera kuri 676, mu 2023 zigera kuri 761, mu 2024 ziba 751 mu gihe mu mezi icyenda ya 2025 zimaze kugera kuri 719.

Ntabwo Minisitiri Dr. Jimmy Gasore yigeze atangaza imibare y’abantu baguye muri izo mpanuka.

Yakomeje agaragaza ko ibikunze gutera impanuka ari uko usanga ari imyitwarire y’abashoferi, abatitabira gukoresha uburyo bw’ubugenzuzi bw’ibinyabiziga.

Imibare itangazwa n’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, igaragaza ko mu Rwanda haba impanuka zibarirwa hagati ya 13 na 15 ku munsi.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments