Igisirikare
cya Israel (IDF), cyatangaje ko cyishe Maj. Gen Mohammed Abdulkarim al-Ghamari
wari Umugaba Mukuru w’Ingabo z’umutwe wa Houthi wo muri Yemen.
IDF mu butumwa yanyujije
ku rubuga rwayo rwa X, yavuze ko yishe uriya mugabo mu bitero ingabo zayo
zirwanira mu kirere zagabye ku bayobozi bakuru ba Houthi mu mpera za Kanama uyu
mwaka.
Iti: “Muhammad al-Ghamari,
Umugaba Mukuru w’Ingabo z’ubutegetsi bw’iterabwoba bw’aba Houthi yishwe, nyuma
y’ibitero by’indege byo ku wa 28 Kanama byibasiye abayobozi bakuru ba Houthi.”
Umutwe w’aba-Houthi na wo
wemeje ko uriya wari umuyobozi w’Igisirikare cyawo yishwe, mu itangazo wasohoye
ku wa Kane tariki ya 16 Ukwakira 2025.
Aba-Houthi bavuze ko
urupfu rwa al-Ghamari rutazatuma bacika intege, ahubwo bashimangira ko
intambara bafitanye na Israel itarangiye kandi ko Israel izahabwa igihano
gikwiye ku byaha yakoze.
Israel ivuga ko mbere yo
kwivugana uriya Jenerali yari yabanje kugaba i Sanaa muri Yemen ibitero byari
bigamije kwica abayobozi bakuru ba Houthi barimo na al-Ghamari ntibyakunda,
ariko ibyo bitero byahitanye Minisitiri w’Intebe wa Guverinoma iyobowe n’Abahouthi
ndetse n’abandi Baminisitiri.
Minisitiri w’Ingabo zayo,
Israel Katz, yashimangiye ko bazakomeza kwihimura ku muntu uwo ari we wese
ubateje umutekano muke.
Maj. Gen. al-Ghamari yari Umugaba
Mukuru w’Ingabo za Houthi kuva muri 2016.
Israel imushinja kuba yaragize uruhare mu kubaka sisitemu za missile n’ibikorwa remezo bikora inganda byagize uruhare rukomeye mu gutoza Hezbollah na IRGC, indi mitwe badacana uwaka.
IDF ivuga ko urupfu
rw’uriya Jenerali ari “igihombo gikomeye ku buyobozi bw’igisirikare cya Houthi
yagize uruhare mu kugaba ibitero kuri Israel mu gihe cy’intambara.”