• Amakuru / MU-RWANDA


Imvura nyinshi ivanze n’urubura yaguye mu Karere Rutsiro, mu Ntara y'Iburengerazuba, yangije hegitari zirenga 35 zari zihinzeho imyaka y'abaturage.

Iyo mvura yaguye mu ijoro ryo ku wa 17 Ukwakira 2025, yangije imyaka yiganjemo ibigori bihinze mu Midugudu itandukanye irimo uwa Kamishishi, Mucaca, Rukondo na Bitura, mu Kagari ka Kageyo, mu Murenge wa Mukura, mu Karere ka Rutsiro.

Iyo mvura ivanze n'urubura yangije burundu hegitari zirenga 35 zari zihinzeho imyaka itandukanye ku buryo bisaba kongera gutera indi bushyashya.

Umuturage witwa Butera Emmanuel, yavuze ko iyo mvura yari ikaze cyane yaguye ari n'ijoro, abaturage babyutse basanga imyaka yabo yangiritse, abenshi muri bo bakaba bari barahinze ibigori byari bimaze kuva mu butaka kuko babihinze mu kwezi gushize.

Yagize ati:"Byateye abaturage igihombo gikomeye cyane, byongeye ko nta n’ubwishingizi bagiraga. Bazagorwa no kongera kubona imbuto yo gusubizamo kuko ihenze cyane."

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel, avuga ko hari kurebwa icyakorwa kuko mu myaka yangiritse harimo n'iyari ihinze ku materasi y’indinganire.

Yagize ati:"Turacyabarura ariko hari aho imyaka yangiritse cyane, tugira inama abaturage yo gusubizamo indi, icyumweru tugiye gutangira kikazarangira tumenye uko byose bihagaze n’inama yagirwa abaturage ba buri gace hakurikijwe uko imyaka yabo yangiritse."

Ndayambaje yasabye abaturage kwitabira gahunda yo gushyira mu bwishingizi imyaka yabo kuko kutayishyiramo hakaba ibiza bahura n'ibihombo bikomeye.

Yagize ati:"Mbere wasangaga iby’ubwishingizi byiganje gusa mu makoperative cyangwa abahinzi ku giti cyabo bafite ubutaka bunini cyane, abahinga ku buso buto bitarabacengera iyo gahunda na bo turakomeza kubagira iyo nama kuko ibiciro by’ubwishingizi bidakanganye, aho gutaha amara masa kandi washoye byinshi uhinga, iyo habaye ibiza rero ubwishingizi buramugoboka."

Yakomeje yihanganisha abagize ibyago, avuga ko ibiza nk’ibi byaherukaga muri uyu Murenge muri Gicurasi 2023, byahitanye abantu batatu, inzu n’imyaka mu mirima birangirika bikabije.

Ibyo biza byahitanye abasaga 130, mu Ntara y’Iburengerazuba, Amajyaruguru n’Amajyepfo, bikanangiza n'ibindi bikorwaremezo bitandukanye.

Imyaka yangijwe n'imvura n'urubura irimo n' ibigori byari bihinze ku materasi y’indinganire mu Murenge wa Mukura

Ubuyobozi bw’Akarere ka Rutsiro buvuga ko hakiri icyuho gikomeye mu kwitabira gahunda yo gushinganisha ibihingwa n’amatungo kuko kuri ubu biri ku kigero cya 0,7%.

Mu 2019, u Rwanda rwatangije gahunda y’igihugu yo kwishingira ubuhinzi n’ubworozi (NAIS) izwi nka “Tekana Urishingiwe Muhinzi Mworozi”, igamije kurinda abahinzi n’aborozi ibihombo baterwa n’ibibazo bitabaturutseho birimo uburwayi n’ibiza.

Iyi gahunda igira uruhare rwa 40% mu kwishyura ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo, na ho umuhinzi cyangwa umworozi akiyishyurira 60% asigaye.

Mu Karere ka Rutsiro ntabwo gahunda ya NAIS iritabirwa ku buryo bushimishije. Habarurwa ubuso buhingwa bungana na hegitari 32.000.

Ubuso bungana na hegitari 20.791 buhingwaho ibihingwa byatoranyijwe birimo ibigori, ibishyimbo, ibirayi n’ibindi. Ibihingwa byinshingiwe biri ku buso bwa hegitari 152,8, bungana na 0,7%.

Mu mwaka wa 2023/2024, Leta y’u Rwanda igarazagaza ko yashoye hafi miliyari 1,7 Frw mu gutuma NAIS igera ku ntego zayo.

Muri gahunda ya leta yo kwihutisha iterambere rirambye, NST2 Leta y’u Rwanda izashora miliyoni 25$ (arenga miliyari 33,8 Frw) mu guteza imbere gahunda y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo.


Urubura rwari rwinshi cyane mu myaka y'abaturage 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments