Nicolas
Sarkozy wayoboye u Bufaransa kuva mu 2007 kugeza mu 2012, yahuye na Perezida
Emmanuel Macron mu cyumweru gishize mbere yo kujya muri gereza ya La Santé
iherereye mu mujyi wa Paris.
Muri Nzeri 2025, urukiko rwahamije Sarkozy umugambi wo
kwakira inkunga yo gushyigikira ibikorwa bye byo kwiyamamaza, iturutse kuri Col
Muammar Kaddafi wayoboye Libya, na we amusezeranya kumufasha gusubirana
igikundiro ku ruhando mpuzamahanga.
Ubutabera bw’u Bufaransa bwemeje ko Sarkozy yakoze icyaha,
kubera ko hari amafaranga abiyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu baba
batagomba kurenza, ariko uyu munyapolitiki we yashakaga kuyarenza kubera
inkunga Kaddafi yamusezeranyije.
Urukiko rwashingiye kuri izi mpamvu, rukatira Sarkozy igifungo
cy’imyaka itanu, ariko we yakomeje kuvuga ko atigeze akora iki cyaha, ati “Niba
bashaka ko ndara muri gereza, nzararamo.”
Tariki ya 13 Ukwakira Sarkozy yitabye ishami ry’Ubushinjacyaha
rishinzwe gukurikirana ibyaha byerekeye ku mari, rimumenyesha ko kuri uyu wa 21
Ukwakira ari bwo ajya gufungirwa muri gereza ya La Santé.
Abanyamategeko be bateganya gusaba ko yafungurwa by’agateganyo
agikandagiza ibirenge muri iyi gereza, mu gihe urukiko rusuzuma ubujurire
yatanze ku gihano yakatiwe.
Ibiro ntaramakuru by’Abafaransa, AFP, byatangaje guhura kwa
Sarkozy na Perezida Macron, ntibyasobanuye icyo bombi baganiriye.