• Amakuru / MU-RWANDA


Mu Karere ka Gastibo, mu Murenge wa Remera, umugabo witwa Nsekanabo Jean Marie Vianney, uri mu kigero cy'imyaka 38 yasanzwe yapfuye bikekwa ko yishwe n'inkoni yakubiswe agiye kwiba.

Iyi nkuru yamenykekanye mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 20 Ukwakira 2025, mu Gasenga, mu Kagari ka Bushobora, mu Murenge wa Remera, mu Karere ka Gatsibo, mu Ntara y'Iburasirazuba.

Umwe mu baturage baganiriye na BTN TV, yagize ati:"Namenye urupfu rwa nyakwigendera ndi mu kazi biba ngombwa ko nkomeza gukurura amakuru, babwira ko hari umuntu bibye inka hanyuma bari kuyishakisha bahurira na we mu nzira bahita bamufata bakeka ko ari we wayitwaye ariko ntabwo iyo nka bayimufatanye rero yashatse kubarwanya kuko yari umusore bahamagara abandi bantu baramukubita bamuzana ari intere kugeza apfuye."

Undi muturage yakomeje avuga nyakwigendera bari basanzwe baturanye mu Mudugudu umwe ariko ko batunguwe no kumva bavuga ko bamufashe yibye kuko batari basanzwe babimuziho.

Umunyamabanga Nshingwanikorwa w'umurenge wa Remera, Rugeni Concolé, yemeje aya makuru, anasaba abaturage kwiranda ibikorwa byo kwihanira.

Yagize ati:"Ayo makuru twarayamenye ko hari umuturage wakubiswe agakomeraka ndetse akajyanwa kwa muganga nyuma bikamuviramo urupfu."

Yokomeje agenera abaturage ubutumwa ko kizira kikaziririzwa kwihanira, yongeraho ko mu gihe umuturage abona hari ibyo yangirijwe n'umuntu aba akwiye kubimenyesha inzego z'ubuyobozi n'iz'umutekano zikamufasha.

Raporo y’Urwego rw’Ubucamanza y'umwaka wa 2024/2025 yagaragaje ko ibyaha byiganje muri sosiyete nyarwanda birangajwe imbere n’ubujura, mu gihe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa ku bushake kiza ku mwanya wa kabiri.

Iki cyaha giteganywa n’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, aho riteganya ko umuntu, ubishaka, ukomeretsa undi, umukubita cyangwa umusagarira ku buryo bwa kiboko bubabaje aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu ariko kitarenze umwaka 1 n’ihazabu itari munsi ya 100.000 Frw ariko itarenze 300.000 FRW.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments