Umugabo wo
mu Murenge wa Nkungu w’Akarere ka Rusizi, akurikiranyweho kwangiza urugi
n’idirishya ry’inzu ya nyirabukwe biturutse ku makimbirane afitanye n’umugore
we.
Ibi
byabereye mu Mudugudu wa Muhora, mu Kagari ka Mataba, mu Murenge wa Nkungu,
mu Karere ka Rusizi, mu Ntara y'Iburengerazuba, ku wa 20 Ukwakira 2025.
Mu masaha ya
Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba (17h00) niwo uwo mugabo yagiye kwa nyirabukwe ngo
bamusubize umwana w’umuhungu w’imyaka itatu nyina yari yatwaye.
Uwo mugabo
n’umugore we bafitanye abana bane ariko bamaze imyaka irindwi bafitanye
amakimbirane akomoka ku myemerere yo kuraguza, kuko bivugwa ko umugabo abapfumu
bamwangishije umuryango yashatsemo n’umugore biba uko.
Mu mwaka wa
2019, umugore yarwaye indwara yamuteye ubumuga bw’ukuguru n’ukuboko, bituma mu
2020 ajya iwabo amarayo imyaka itatu.
Mu mwaka wa
2023, uwo mugore yaratashye ageze mu rugo ashyamirana n’umugabo we, hanyuma
yahukanira kwa musasa we, ariko aza kuhava asubira mu rugo rwe.
Muri
Gicurasi uyu mwaka, uwo mugabo n’umugore bongeye gushyamirana umugabo
yahukanira iwabo, abana abasigira umugabo we usanzwe acuruza inzoga.
Uyu mugore
avuga ko nyuma yaje guhabwa amakuru ko abana be babayeho nabi, afata icyemezo
cyo kujyayo afata umwana mukuru w’imyaka 14 aramutwara, nyuma aza kujyaho
anatwara umwana muto w’imyaka itatu na we aramujyana.
Umwana
w’imyaka itatu watwawe na nyina nyuma ni we Se yagiye gutwara biteza imvururu
zatumye yangiza urugi n’idirishya byo kwa nyirabukwe.
Umunyabanga
Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkungu, Habimana Emmanuel, avuga ko nyuma yo
kumenya ayo makuru ubuyobozi bwahuje imiryango yombi kugira ngo baganire kuri
icyo kibazo hanyuma n’ibigize icyaha ababigizemo uruhare babikurikiranweho.
Yagize
ati:"Ni amahano, ntaho biba gusenya inzu ya nyokobukwe. Uyu muryango
dusanzwe tuwufite mu miryango ibanye mu makimbirane, inama tubagira ni uko
igihe kubana binaniranye bajya bagana inkiko zikabatandukanya."
Uwo mugore
n’umugabo bafitanye abana bane umukuru afite imyaka 14 umuto afite imyaka
itatu.
Amakimbirane
mu muryango ni ikibazo gikomeye cyugaruje umuryango Nyarwanda
Ikibazo
cy'amakimbirane mu muryango Nyarwanda kimaze gufata indi ntera kuko bigoye ko
hashira umunsi umwe hatumvikanye inkuru mbi y'umugabo wishe umugore, umugore
wishe umugabo, umubyeyi wishe umwana cyangwa umwana wishe umubyeyi.
Ni mu gihe
ubushakashatsi bwakozwe n’Urwego rw’Imiyoborere, RGB mu 2017, abaturage
babajijwe bagaragaje ko amakimbirane mu miryango yari hejuru ya 50%
by’imiryango yose mu gihugu.
Mu 2018 ubwo
bushakashatsi bwongera kugaragaza ko amakimbirane yo mu miryango yari ku kigero
cya 60.7% na ho mu 2019, amakimbirane mu muryango yari ku kigero cya 70.39%.
Minisiteri
y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango nayo mu 2019, yakoze ubushakashatsi ku
mpamvu zitera amakimbirane yo mu muryango, aho bugaragaza ko amakimbirane yo mu
muryango aterwa n’ubusinzi aho buri kuri 52%, ubumenyi buke mu by’amategeko,
ubuharike, ubusumbane hagati y’umugore n’umugabo, imyumvire mibi ku ihame
ry’uburinganire, imikoreshereze mibi y’umutungo n’ibindi.
Komisiyo
y’Ubutabera n’Amahoro muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, mu mwaka wa 2007,
yagaragaje ko abagabo n’abagore mu Rwanda bicana bitewe n’ibintu byoroshye
cyane bishingiye ku kuba hari icyo batumvikanyeho.
Like This Post? Related Posts