Mu karere ka Ruhango mu murenge wa Ruhango, mu kagari
ka Bunyogombe mu mudugudu wa Bugarura baratabariza umuturage witwa Ndahimana
Euphraim ufite imyaka 74 uba mu kazu gato kandi gashaje cyane k’uburyo ubona ko
kamugwira hatagize igikorwa hakiri kare.
Muzehe Ndahimana avuga ko abayeho mu buzim butamworoheye
cyane ko aba muri aka kazu ka wenyine, ndetse atunzwe no guhingira abaturage
kugira ngo abone ibumutunga. Akaba asaba ko Leta yamurwanaho akabona aho
arambika umusaya.
Abaturanyi ba Ndahimana bavuga bafite impungenge ko
imvura iyo iguye baba bikanga iramutwara.
Habanabakize avuga ko Ndahimana no kwibonera mutuel byamunaniye
bityo ko akwiriye guhabwa ubufasha.
“Uyu muvandimwe wacu rwose ni umukene k’uburyo nta na
mituel (ubwisungane mu kwivuza) anagira, rwose Leta yamufasha akabona iyo nka
cyangwa iyo nzu nawe akiteza imbere.”
Mukamana uturanye na Ndahimana nawe yunga murya
mugenzi ahamya ko Ndahimana akeneye ubufasha bwa Leta.
“Icya mbere arya aciye inshuro, icya kabiri mbona
imvura iguye ngira impungenge ko yamugwira, mba nibaza nti ubu koko haje nk’imvura
iyi nzu ntiyamugwa hejuru? Rwose ubuyobozi bukore uko bushoboye bumwubakire.”
Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruhango Kayitare
Wellars, atangaza ko agiye kubanza kumenya imiterere y’ikibazo ndetse arebe
niba koko Ndahimana yafashwa.
“Icya mbere ni ukubanza kumumenya, tukamenya ikibazo
afite, tukanamenya niba ntabundi bufasha yigeze abona cyangwa se niba ntabundi
bushobozi afite, ubundi tukareba niba uko twamufasha nk’uko dufasha abanda.”
Gitifu Kayitare avuga ko kugeza ubu mu murenge wa
Ruhango bamaze gusanira abantu bagera kuri 24, kubakira abantu bageze mu 10,
kandi gahunda iracyakomeje.
Ruhango ni akarere ka
7 uhereye inyuma ku rutonde rugaragaza uko uturere dukurikirana mu bukene.
Imibare yagaragajwe mu bushakashatsi bwa National Institute of Statistics of Rwanda (NISR) muri Raporo ya ?EICV7 (2023-24) yerekana ko 27.4% by’abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene mu gihe 5.4% by’abaturage bari munsi y’umurongo w’ubukene bukabije