Mu karere ka Gasabo mu murenge wa Gisozi, umubyeyi witwa Uwineza Beatrice
wacuruzaga ubushera mu Gakiriro, wari ugiye gufata umwana we ku ishuli yasitaye
yikubita hasi ahita apfa.
Byamenyekanye
ahagana saa kumi n’ebyiri ubwo uyu mubyeyi yasozaga gucuruza mu nzira yerekeza
ku ishuli gucyura umwana we, ageze mu cyapa cy’agakiriro cya Gisozi, yasitaye
yikubita hafi ahita apfa.
Bamwe mu
bakorana nawe baganiriye n’itangazamakuru rya BTN bahamya ko babonaga nta
kibazo afite, ahubwo ari Satani imuriganyije.
“Uyu mama
Henriette (Uwineza) twakoranaga dutandukana agiye gucyura umwana ku ishuli,
nuko mbona umukarani wa hano aje ambwira ngo dore umu mama mwakoranaga yikubise
hasi, ngenda niruka undi mu mama amfasha kumuterura ariko mbona atameze neza.”
“Njyewe
bambwiye ko yari yagiye kureba umwana, ku Kinamba ageze hano yifata mu nda
arinako amanuka gake gake bihita birangira.”
Umwe mu
bagore usanzwe umuzi avuga ko yari yarababwiye ko najya agwa bazajya bahita
bamuhamagariza ambulance kuko asanzwe agira uburwayi bw’umutima.
Aba baturage
bashimangira ko buri muntu wese agomba kujya yipishima akamenya uko ahageze
kuko hari igihe usanga umuntu agenda kandi yarashize.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma.