• Amakuru / POLITIKI

Joe Biden,Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yohereje mu Bushinwa Minisitiri w’Imari, Janet Yellen nk’intumwa mu biganiro bigomba guhuza impande zombi hagamijwe kuzahura umubano utifashe neza.

Ku wa Kane tariki 6 Nyakanga mu 2023 nibwo Minisitiri Janet Yellen yageze i Beijing mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi ine.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, Janet Yellen, yavuze ko yishimiye gusura u Bushinwa no kugeza ku bayobozi babwo ubutumwa yahawe na Perezida Biden.

Ati “Icyo dushaka ni ihangana mu by’ubukungu rikozwe mu mahoro kandi rikabyarira inyungu abakozi ba Amerika n’inganda zacu ndetse tugafatanya no mu guhangana n’ibibazo byugarije Isi.”

Yakomeje avuga ko uru ruzinduko “ari amahirwe y’ibiganiro azatuma impande zombi zigira imyumvire imwe, hakavaho ikibazo cy’uko bamwe bumva nabi ibyo abandi bavuze.”

Ati “Twiteguye gukora igishoboka cyose mu kurinda umutekano wacu igihe biri ngombwa.”

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu, Minisitiri Janet Yellen aragirana Ibiganiro na Minisitiri w’Intebe w’u Bushinwa, Li Qiang na Liu He uri mu bajyanama ba Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping.

Minisitiri w’Imari, Janet Yellen, yagiriye uruzinduko mu Bushinwa nyuma y’iminsi mike, mugenzi we ushinzwe ububanyi n’amahanga muri Amerika, Anthony Blinken avuye muri iki gihugu mu ruzinduko rwasize anagiranye ibiganiro na Perezida Xi Jinping.

Abayobozi ba Amerika bakomeje kugirira ingendo mu Bushinwa nyuma y’uko hashize igihe kinini ibihugu byombi bidacana uwaka.

U Bushinwa bushinja Amerika kuvogera ubusugire bwabwo, kwivanga muri politike y’imbere mu gihugu no kwigira ba gashakabuhake mu gihe Amerika yo ishinja u Bushinwa kutubahiriza amahame ya demokarasi no guhonyora uburenganzira bwa muntu.

Ubuyobozi bw’u Bushinwa buvuga ko igihe cyose Amerika izahagarika iyi myumvire yo kwishyira hejuru biteguye gukorana nayo mu nyungu z’abaturage b’ibihugu byombi n’iz’abatuye Isi muri rusange.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments