• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Muri Mali  amashuri yose arimo ayisumbuye na za kaminuza yafunzwe iminsi 14 kubera kubura lisansi

Minisitiri w’Uburezi wa Mali yatangaje ko amasomo mu mashuri yose, guhera kuri mashuri abanza kugeza kuri kaminuza, ahagaritswe mu gihugu hose mu gihe cy’ibyumweru bibiri.

Iki cyemezo gifashwe mu gihe abarwanyi ba b’umutwe w’iterabwoba bashyizeho uburyo bwo kubuza kugera mu gihugu ibikomoka kuri peteroli biva i Ouagadougou muri Burkina Faso, bigateza ibura ry’ibikomoka kuri peteroli burimo lisansi.

Minisitiri Amadou Sy Savane yavuze ko amasomo azahagarikwa guhera ku wa Mbere tariki ya 27 Ukwakira 2025 kugeza ku Cyumweru tariki ya 9 Ugushyingo 2025, kandi amasomo azasubukurwa ku ya 10 Ugushyingo 2025.

Yagize ati:

“Icyi cyemezo giterwa n’ihungabana ryabaye mu itangwa ry’ibikomoka kuri peteroli, ryagize ingaruka ku ngendo z’abakozi b’uburezi. Mu rwego rwo kwirinda ko amasomo adindira no kugira ngo gahunda y’amasomo irangirire igihe, hari ingamba zafashwe zo guhindura igihembwe n’ingengabihe y’amasomo ku mashuri na za kaminuza.”

Abarwanyi bo mu mutwe Jama’at Nusrat al-Islam wal-Muslimin (JNIM) ufitanye isano na Al-Qaïda, batangaje mu ntangiriro za Nzeri ko bahagaritse ibijyanye no kohereza ibikomoka kuri peteroli bivuye mu bihugu bituranyi byinjira muri Mali. Ibyo byashegeshe ubukungu bw’igihugu butari buhagaze neza, ndetse bituma amakamyo menshi apakiye lisansi ahuma ku mupaka.

Mali kimwe n’ibihugu by’abaturanyi nka Burkina Faso na Niger, ikomeje guhangana n’intagondwa z’imitwe yitwaje intwaro, harimo abashyigikiye Al-Qaïda n’Umutwe wa Leta ya Kisilamu (ISIS), ndetse n’indi mitwe y’abarwanyi bo mu gihugu imbere.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments