Perezida wa Namibia, Netumbo Nandi-Ndaitwah, yakuye Natangwe Ithete ku mirimo ye nka Visi-Perezida wa Guverinoma ndetse na Minisitiri w’Inganda, Amabuye y’Agaciro na Energi, maze ahita afata izo nshingano zo kuyobora iyo minisiteri ubwe.
Mu itangazo ryasohowe n’ibiro bya Perezidansi ku Cyumweru ya Namibia ku Cyumweru, tariki ya 26 Ukwakira 2025, Perezida yavuze ko iki cyemezo gifashwe mu nyungu zo gukomeza ibikorwa neza no gushyira hamwe ibikorwa muri uru rwego rukomeye.
Iryo tangazo ntirisobanura impamvu y’uku gukurwa ku mirimo kwa Minisitiri Ithete, wari wagizwe Minisitiri muri Werurwe uyu mwaka. Nubwo yakuwe muri guverinoma, azaguma kuba umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y'icyo gihugu.
Namibia ni igihugu gikungahaye ku mutungo kamere, ifite intego yo gutangira gutanga peteroli yayo bwa mbere bitarenze umwaka wa 2030, nyuma y’aho habonetse ibirombe bya peteroli mu myaka yashize. Uretse ibyo, iki gihugu gisanzwe gicukura Uranium na Zahabu bikaba bimwe mu byinjiriza amafaranga menshi iki gihugu.
Like This Post? Related Posts