• Amakuru / POLITIKI

Perezida Paul Kagame yitabiriye isangira rijyanye no kwizihiza isabukuru y’Ubwigenge bwa Bahamas, ubusanzwe bwizihizwa buri mwaka ku itariki 10 Nyakanga.

Bahamas ni igihugu kigizwe n’umwigimbakirwa n’ibirwa bito bigera muri 700 biherereye mu nyanja ya Atlantique, byose hamwe bifite ubuso bwa 260 000 km2, kikagira Nassau nk’umurwa mukuru.

Ni igihugu cyakolonijwe n’u Bwongereza, gihabwa ubwigenge ku wa 10 Nyakanga 1973. Ubu ni kimwe mu bigize Commonwealth, umuryango n’u Rwanda rubarizwamo kuva mu 2009.

Ibiro by’umukuru w’igihugu byatangaje ko "Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, muri Nassau, Bahamas, Perezida Kagame yitabiriye isangira ryo kwizihiza Isabukuru y’imyaka 50 y’Ubwigenge, ryateguwe na Minisitiri w’Intebe wa Bahamas, Philip Davis na Madamu Ann Marie Davis."

Perezida Kagame ari mu ruzinduko mu bihugu bitandukanye byo muri Caraïbes, nyuma yo kwitabira inama ya 45 y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma zigize agace ka Caraïbes, CARICOM, mu mujyi wa Port of Spain muri Trinidad and Tobago. Ni inama yabaye mu gihe uwo muryango wizihiza isabukuru y’imyaka 50.


Ku wa Gatatu tariki 5 Nyakanga yagiranye ikiganiro na Minisitiri w’Intebe wa Barbados, Mia Amor Mottley, baganira ku nzego zutandukanye z’ubutwererane, hanarebwa ku ntambwe yatewe mu gushyira mu bikorwa ibyemeranyijweho nyuma y’uruzinduko rwa Perezida Kagame muri Barbados mu mwaka ushize.


Perezida Kagame kandi yahuye na Minisitiri w’Intebe wa Haiti, Dr Ariel Henry, baganira ku buryo bwo gushakira umuti ibibazo by’umutekano byugarije icyo gihugu, nyuma y’iyicwa rya Perezida Jovenel Moïse mu 2021.


Ku wa Kane, Perezida Kagame yahuye na Minisitiri w’Intebe wa Jamaica, Andrew Holness, baganira ku ishyirwa mu bikorwa ry’amasezerano yasinywe mu ruzinduko rwa Perezida Kagame muri Jamaica, muri Mata umwaka ushize.


Muri urwo rugendo kandi, Perezida Kagame yitabiriye isangira ryahuje abayobozi b’ibihugu bigize CARICOM, ryateguwe na Minisitiri w’Intebe wa Trinidad and Tobago, Dr Keith Rowley, mu murwa mukuru Port of Spain.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments