Ku wa
30 Ukwakira 2025 Umuraperi P Diddy w'imyaka 55 y'amavuko yakuwe muri gereza y'i
Brooklyn aho yari afungiwe kuva muri Nzeri 2024. Ajyanwa muri gereza
'Federal Correctional institution' yitwa Fort Dix iherereye I New Jersey.
Ubuyobozi
bw'iyo gereza bwemereye The New York Times ko P Diddy yagezeyo ariko ntabwo
azafungirwa hamwe n'izindi mfungwa.
Azafungirwa mu gice cy'ababaswe n'ibiyobyabwenge kugirango
yitabweho cyane kandi ajye abona umwanya wo gusurwa n'umuryango we. Muri iyi
gereza agiye kuharangiriza igihano cy'amezi 50.
Umwaka yamaze muri kasho yitwa Metropolitan Detention Center
(M.D.C.) iri i Brooklyn wakuweho ku buryo azataha muri Gicurasi 2028.
P Didy yahamijwe ibyaha bibiri; gushora abantu mu busambanyi
bugamije kubacuruza no gucuruza ibiyobyabwenge.
Nubwo ku wa 29 Ukwakira 2025 abanyamategeko ba P Diddy batanze
ikirego cy'ubujurire, urubanza rushobora kuzatwara umwaka n'igice kugirango
rucibwe. P Diddy yaburanye mu gihe y'ibyumweru umunani.
Like This Post? Related Posts