• Imyidagaduro / IBITARAMO

Umushoramari Karomba Gael uzwi nka Coach Gael yatangaje ko Shensea yigiriye inama nziza yo kudataramira mu Rwanda.

Yavuze ko u Rwanda ruhanze amaso igitaramo cya theben3 na Bruce Melodie ku buryo bitakorohera undi muhanzi kubona abitabira igitaramo cye.

Abinyujije kuri Instagram story yagize ati”Shensea arabizi neza, kumenya igihe ukorera ikintu runaka ntacyo wabinganya”

.. u Rwanda ruhanze amaso The Ben na Bruce Melodie tariki 01 Mutarama 2026.”

Gael atangaje ibi, nyuma y’amasaha make Shensea atangaje ko nta gitaramo ateganya gukorera i Kigali, ahinyuza inkuru z’ibitangazamakuru bitandukanye mu gihugu.

The Ben na Bruce Melodie bazahurira mu gitaramo cyiswe “The New year groove” kizabera muri Bk Arena mu ijoro rya tariki 01 Mutarama 2026.

Bivugwa ko Coach Gael ari mu bagize uruhare rukomeye cyane, mu kumvisha Bruce Melodie kwemera kwitabira iki gitaramo cya The Ben.

Coach Gael atangaje ibi nyuma y’iminsi aba bahanzi bombi, bari kwesurana mu ndirimbo aho Melodie yashyize hanze iyitwa “MUNYAKAZI” naho The Ben hategerejwe iyitwa “INDABO ZANJYE”.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments