Umuhanzi Stanley Omah Didia, uzwi cyane ku
izina rya Omah Lay uririmba injyana ya Afrobeats,, yatangaje ko arambizwe
kubaho ari ingaragu
Uyu
musore wakunzwe indirimbo ye “Boy Alone”,
yavuze ko kuba ari wenyine bimaze kumubera ibintu bitagifite uburyohe nk’uko
byahoze.
Abinyujije
kuri konti ye ya Snapchat,
Omah Lay yanditse amagambo agaragaza uko yiyumva muri iyi minsi agira ati:
“Yego,
nta mukobwa mfite. Kuba njyenyine bimaze kumbera ibintu birambiranye muri iyi
minsi.”
Ibi
byahise bituma abakunzi be bagaragaza ibitekerezo bitandukanye ku mbuga
nkoranyambaga, bamwe bamuhumuriza abandi bamushishikariza gushaka uwo
bakundana.
Uyu muhanzi aherutse gutangaza ko amaze igihe
afite agahinda gakabije (Depression) yanze kugabanuka nubwo kugeza ubu hatagaragazwa niba ibyo bifitanye
isano no kuba ari Ingaragu .
Uyu muhanzi
mu kiganiro yagiranye na BBC 1 Xtra mu mwaka wa 2023 yatangaje ko
ikintu kimwe yicuza mu buzima bwe ari urukundo yagiranye n’umwr mu bakunzi ba kera witwa Bright .
Yagize ati “ iyo
nza kuba nashoboraga gusubiza
inyuma ibihe byashize nari gusubiza inyuma urwo rukundo rwacu .
Nyuma yo
kwamamara cyane, Omah Lay
yahisemo kubika ubuzima bwe bwite mu ibanga, kandi mu bihe byashize yari
yarabwiye itangazamakuru ko ubwamamare yagezeho mu buryo butunguranye bwagize ingaruka mbi ku buzima
bwe bwo mu mutwe, avuga ko byatumye atakaza ituze.
Uyu muhanzi yakomeje gusaba abakunzi be kumusengera no
kumwifuriza gukira burundu agahinda yakomeje guhangana nako mu gihe gishize.
Like This Post? Related Posts